U Bwongereza: Ikoranabuhanga ryo gushaka abakunzi ryamazeho abagore amafaranga

Mu Bwongereza haravugwa umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wamazeho abagore n’abakobwa amafaranga ari muri gereza, akoresheje applications zitandukanye zihuza abantu bashaka abakunzi (dating Apps) hifashishijwe murandasi (Internet).

Ikoranabuhanga ryo gushaka abakunzi ryamazeho abagore amafaranga mu buryo bw'uburiganya
Ikoranabuhanga ryo gushaka abakunzi ryamazeho abagore amafaranga mu buryo bw’uburiganya

Nyuma yo kuvumburwa ko yari yarayogoje abantu aho yari yibereye muri gereza, uwo musore wiyitaga Jamie (izina ritari irye), yivugiye ko ari bwo buryo bworoshye ku isi bwo kubona amafaranga umuntu atavunitse, ndetse akemeza ko abakobwa cyangwa abagore bakora umwuga w’aba avoka (abunganira abantu mu manza), ngo ari bo boroshye kurya amafaranga.

Uwo musore ngo yagiye kuvumburwa amaze igihe kitari gito abona akayabo k’ama Pounds yohererezwaga n’abakobwa cyangwa abagore bamurusha imyaka, babaga bashaka abakunzi bakoresheje ikoranabuhanga rizwi nka Dating Apps.

Ubwo buriganya yabukoraga ari muri gereza aho yarafungiwe ikindi cyaha, agakoresha telefone yinjije rwihishwa.

Mu minsi ishize ubwo yarekurwaga, yagiranye ikiganiro na BBC, avuga ko atazongera gukora ubwo buriganya na rimwe, kandi ngo arifuza gutanga icyiru agashyira ahagaragara amayeri yakoreshaga muri ubwo bujura kugira ngo aburire abandi kutazabikora.

Uwo musore avuga ko ibyo yabitewe n’uko yabonaga nta bundi buryo yakoresha ngo abashe kubona amafaranga, ni ko kwigira inama yo gukoresha ubwo buryo kuko yabonaga ari bwo buzamuzanira amafaranga menshi kandi vuba.

Jamie ubwe yemera ko amafaranga menshi yohererejwe n’umukobwa ari ibihumbi 10 by’ama pounds (14.040.000FRW), kuko yamwohererezaga hagati y’ama Pound 100 na 200 buri cyumweru, kandi ngo nta nubwo yibuka n’izina rye, kuko kuri we ngo “ntabwo rwari urukundo, ahubwo kari akazi”.

Jamie akomeza avuga ko nyuma y’uko abo yibaga amafaranga bamuvumbuye bakajya gutanga amakuru kuri police, konti (accounts) ze muri banki barazifunze, ariko ntiyigeze ahanirwa ubwo buriganya.

Akomeza aburira abantu kuba maso cyane cyane abakunda gukoresha applications zo gushakira abakunzi kuri internet, bakirinda abagabo cyangwa abasore bakiri bato babandikira, by’umwihariko abagaragara neza ku mafoto bagatangira kubasaba amafaranga kandi batarigera bahura imbona nkubone.

Jamie avuga ko yashakishaga abagore cyangwa abakobwa arya amafaranga ahereye ku bo yakekaga ko bafite ubwigunge kandi nta n’umuntu ubitayeho mu butumwa bwasangirwaga kuri izo applications, yizeye adashidikanya ko baba biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze guhererekanya ubutumwa bw’urukundo.

Yemeza ko yashyiragaho amafoto ye y’ukuri yizeye neza ko azamufasha kureshya abo yashakaga kurya utwabo, by’umwihariko abagore cyangwa abakobwa bamuruta basa n’abihebye kubera kutagira ubakunda.

Muri ayo mayeri ye, Jamie avuga ko yatangiraga yandika interuro zo kubareshya, urugero nk’ijambo ngo: ‘Ndifuza umunezero’ cyangwa ibindi nk’ibyo, ubundi akagenza gake mu ntangiriro, yabona hari umusubije akamenya ko byanze bikunze yamukunze kubera amafoto yashyizeho, ubundi agakomeza ashyiramo akunyu n’utugambo tunoneze aka wa ‘mugabo w’umwambuzi wari ukenyeye ukuri yiteye uburyarya iyo yakwitumye’.

Iyo yamaraga kubona hari ushaka ko bakomeza kuganira no kumenyana byisumbuyeho, yamubwiraga ko yifuza kubyarana nawe. Jamie ati “Iyo bigeze aha nta kindi uba usabwa gukora usibye kumubwira amagambo yifuza kumva kugeza igihe yisanze yagukunze”.

Muri ubwo bujura bwe, Jamie ntiyigeraga atungutsa ko ari muri gereza, keretse igihe yabaga yizeye neza ko yamaze kwigarirura mu rukundo uwo ashakamo amafaranga. Avuga ko yemeraga bikamutwara amezi menshi yandikirana nabo, ari ko akomeza kubabwira utugambo dusize umunyu kugira ngo nabo barusheho kumwiyumvamo ubundi akabona kubabwira ko ari muri gereza.

Kandi niyo yabikoraga, ntiyigeraga ababwiza ukuri impamvu ari muri gereza, ahubwo akababeshya ko afungiwe ibyaha bifitanye isano no gutwara imodoka bidafite aho bihuriye n’ubugizi bwa nabi.

Muri 2020, Polisi yo mu Bwongereza yakiriye raporo zikabakaba ibihumbi birindwi (7.000) kuri ubwo buriganya bukorerwa abashakira abakunzi kuri internet dore ko mu mwaka ushize abantu banyanganyijwe ama Pounds hafi miliyoni 70, zihwanye na miliyari 98 n’imisago z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo cy’imari cy’ishyirahamwe ry’abacuruzi mu Bwongereza (Trande Association UK Finance), kivuga ko muri ibi bihe bya Covid-19, guhererekanya amafaranga kuri banki aturutse kuri ibyo bikorwa byo gushakira abakunzi ku ikoranabuhanga, byazamutseho 20% muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Umugore witwa Di Pogson w’imyaka 59, avuga ko yatanze ibihumbi 40 by’ama Pounds yari yarizigamiye akabiha umuntu bamenyaniye kuri ‘Dating Apps’ nyuma akaza gusanga uwo muntu nta n’uwigeze abaho, ahubwo ari umugabo wa baringa wari warahimbwe n’abajura batatu bari barayogoje abagore bo mu majyepfo y’u Bwongereza.

PC Bernadette Laurie, umupolisikazi ushinzwe gukumira ihohoterwa, avuga ko ibirego byinshi poliisi yakiriye bijyanye n’ubwo buriganya byabaye mu bihe bya Guma mu rugo, aho usanga abantu benshi bahura n’ibibazo byo kugira irungu rikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka