Ababyeyi b’abana bataye ishuri bagiye guhanwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).

Mu Murenge wa Kiyombe abana 14 bagarujwe mu ishuri, ababyeyi babo baganirizwa ku bubi bwo kuvutsa abana babo kwiga
Mu Murenge wa Kiyombe abana 14 bagarujwe mu ishuri, ababyeyi babo baganirizwa ku bubi bwo kuvutsa abana babo kwiga

Kuva amashuri yasubukurwa, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abana 1880 bataye ishuri.

Guhera hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2021 mu mirenge itandukanye abana batangiye kugarurwa ku ishuri hifashishijwe uburyo bwo kubasanga mu ngo, ababyeyi bakigishwa.

Mu bibazo ababyeyi bagaragarije ubuyobozi bw’amashuri ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo ubukene ndetse n’abana batagishaka kugaruka ku ishuri.

Ati “Hari ababyeyi bagaragaza ubukene bw’imyambaro y’ishuri. nk’i Rukomo hari uwatubwiye ko twamufasha kubona imyambaro kuko ngo umugabo yamutaye akishakira undi. Ariko twabemereye kohereza abana bakagirana amasezerano n’ubuyobozi bw’ishuri igihe amafaranga yo kugura impuzankano azabonekera.”

Murekatete Juliet avuga ko bagiriye ababyeyi inama yo gushyira imbere uburezi bw’abana kuko ubukene byo ari urwitwazo kuko benshi bejeje imyaka itandukanye.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubu ababyeyi bagiye kujya bahanwa hakurikijwe amabwiriza ari mu igazeti ya Leta arebana n’uburezi bw’umwana aho buri wese atagomba kubangamirwa n’icyatuma adasoza amashuri y’uburezi bw’ibanze.

Ubusanzwe ababyeyi bavutsaga abana kwiga bahanishwaga kugawa mu ruhame ariko ubu ngo hagiye kwifashishwa amabwiriza aherutse gutangazwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare.

Murekatete yasobanuye ko ishusho y’umwana uta ishuri ireberwa mu gusiba buri gihe kuko birangira atongeye kugaruka.

Ingingo ya 125 y’itegeko rirebana n’uburezi ryasohotse mu igazeti ya Leta ivuga ko uzajya avutsa umwana kujya kwiga azajya ahanishwa gucibwa ihazabu ijyanye no mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda 5,000 ariko atarenze ibihumbi 10,000 no gusubiza umwana mu ishuri.

Ingingo ya 126 yo iteganya ko umuntu wese utuma umwana ata ishuri ntiyige mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200,000) ariko nanone atarenze ibihumbi magana atanu (500,000) ndetse n’umwana agasubizwa ku ishuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuba bugiye gukurikiza ibiteganywa muri izi ngingo bitagamije guhana, ahubwo ngo bigamije gukangurira ababyeyi kugarura abana ku ishuri kugira ngo birinde ibyo bihano kuko abo bana ari bo Rwanda rw’ejo. Akarere ngo karifuza ko biga bakigirira akamaro, bakakagirira n’igihugu muri rusange.

Akarere ka Nyagatare kateganyaga gutangira gukurikiza ibi bihano guhera ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ku mubyeyi utaragarura umwana ku ishuri.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba inzego zose guhera mu Isibo n’Umudugudu gufatanya n’amashuri ndetse n’izindi nzego kugira ngo abana bataye ishuri bose bagarurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka