Wari uzi aho imvugo “Bamumanuye” ikomoka?

Kuva namenya ubwenge ahagana muri za 80, iyo umuntu yatabwaga muri yombi akekwaho icyaha runaka, mu rwego rw’amategeko inzego z’umutekano zabanzaga kumufungira aho bitaga kuri burigade (brigade) cyangwa kuri sitasiyo (station) ya Polisi, hanyuma yahamwa n’icyaha agafungwa bakavuga ko “Bamumanuye”.

Ese iyi mvugo ikomoka he? Nabajije abantu bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda nsanga imvugo “Bamumanuye”, yarakunze gukoreshwa ariko benshi batazi impamvu ari yo ikoreshwa igihe umuntu yahamwe n’ibyaha agafungwa.

Mu mujyi wa Kigali nabajije abantu barenga 10 ariko umwe ni we wambwiye ko ashobora kuba azi inkomoko y’iyo mvugo, naho mu Ntara y’Amajyepfo batanu nabajije bambwiye ko na bo bakoresha imvugo “Bamumanuye” ariko batazi inkomoko yayo.

Mu Burasirazuba, uwo nabajije mu Karere ka Bugesera yambwiye ko bakoresha ijambo “bamwambitse iroza”, iyi mvugo ariko ni rusange henshi mu Rwanda kubera ibara ry’umwambaro w’abagororwa (rose), kandi na yo yatangiye gukoreshwa ahagana mu mpera za 80 kugeza magingo aya, kuko mbere abagororwa bambaraga impuzankano (uniform) y’umukara.

Mu Burengerazuba bo bakoresha ijambo “bamujyanye muri gereza”, ariko byo ubwabyo birumvikana kuko ari imvugo rusange no mu zindi ndimi.

Hari n’indi mvugo yakoreshwaga kera mu mujyi wa Kigali, bakavuga ko “yagiye kurya ubugari n’ibishyimbo”, ariko muri iyi minsi basigaye bavuga ko “yagiye kurya imvungure” kubera ko ari yo mafunguro y’umwihariko akunze gutangwa muri gereza kubera ubwinshi bw’abagororwa. Gusa sinzi niba ubugari bukiboneka nka kera kuko muri iyi minsi ikilo cy’ifu y’ubugari kihagazeho.

Tugaruke ku mvugo “Bamumanuye” risa n’umwihariko wo mu Mujyi wa Kigali no mu bice bimwe na bimwe by’Amajyepfo, ariko muri rusange ugasanga abazi inkomoko yaryo ari mbarwa.

Inkomoko ya “Bamumanuye”

Mbere y’umwaka wa 1994 kugeza ejobundi nyuma ya 2010, abantu batabwaga muri yombi bashinjwa ibyaha bitandukanye, abenshi bajyanwaga kuri burigade ya Muhima ahahoze jandarumurori (Gendarmerie), ubu hasigaye hari parikingi rusange munsi ya gare y’Umujyi wa Kigali ahitwa Downtown.

Aho ni ho habaga kasho (cachot) y’ubugenzacyaha yafungirwagamo abantu babaga batarakorerwa amadosiye abashinja ibyaha mbere yo kujyanwa mu bucamanza.

Iyo bamaraga guhamwa n’ibyaha, bajyanwaga muri gereza nkuru ya Kigali yari izwi nka 1930 (n’ubu inyubako yayo iracyahari n’ubwo yimuriwe i Mageragere), ariko kubera ko gereza yari iri hepfo ya burigade ya Muhima, bagendaga bamanuka, kuva ubwo imvugo “Bamumanuye” ifata inyito yo kujyanwa muri gereza (gufungwa).

Ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali (1930)
Ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali (1930)

Hari n’abashyiragamo amashyengo wamara igihe utabona umuntu ukabaza bagenzi be, bakakubwira ngo “yajyiye muri Afurika y’Epfo” cyangwa ngo “yajyiye muri kaminuza”. I Mageragere ho hari n’abasigaye bahita i Madrid (Espagne) usibye ko nta muntu nabashije kubona ngo ansobanurire impamvu.

Ikigaragara rero ni uko muri rusange izo mvugo, inyinshi zikoreshwa mu buryo bw’inshoberamahanga, abantu birinda kuvuga ko umuntu yajyanywe muri gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turagushimiye uzadushakire imvugo igira iti utazi akarayifubwe arazifu

Martin yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka