Nyuma y’amezi arindwi amashuri afunze kubera icyorezo cya Covid-19, kuva ku wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, amashuri yarafunguye kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko akaba agomba kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bakinira ikipe ya UTB n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball barasaba abantu guhindura imyumvire ivuga ko abakinnyi b’abagore bakora imyitozo myinshi bashobora gutakaza uburanga bikanabagiraho ingaruka zo kubura abo barushingana.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki 04 Ugushyingo, igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse.
Abanyeshuri basubukuye amasomo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bari barambiwe kuguma mu rugo, bagasaba ko Leta yanashyira imbaraga mu gufasha ababuze ubushobozi n’abagiye mu mirimo ntibabashe kugaruka ku mashuri.
Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse (…)
Bwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko nyina yarwaye mu mpera za 2013 kugenda bikamunanira.
Ibiganiro byahuje Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, byanzuye korohereza abakozi, abarwayi n’abanyeshuri kwambuka umupaka mu gihe imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.
Mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje gukora imyitozo, abakinnyi batatu basezerewe mu gihe haheruka kwinjiramo aba APR FC ndetse n’abakina hanze
Amanota uturere twagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020, yashyize uturere tune two mu Ntara y’Amajyepfo mu myanya itanu ya mbere, binyuranye no mu mihigo iheruka, aho uturere two mu Majyepfo twarwaniraga mu myanya ya nyuma.
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze amaezi asaga umunani badakina basubukuye imyitozo, ku kibuga basanzwe bakoreraho mu Nzove
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, impunzi 620 z’Abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, byaba mu bukungu, igisirikare, n’ibindi byinshi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, Abanyamerika baratora uzabayobora mu myaka ine iri imbere.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho umwe akaba ari we wakize.
Mu itangira ry’amashuri kuri uyu wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 mu bigo by’amashuri mu karere ka Musanze, ibicumbikira abanyeshuri biragaragaza ubwitabire buri hejuru kurusha mu bigo abana biga bataha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier.
Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere (USAID) mu cyumweru gishize wahagaritse kohereza amafaranga yo gufasha abasizwe iheruheru na Covid-19 muri Uganda.
Mu gihe amasezerano y’umunyamerika Magnell Sterling wari usanzwe atoza Team Rwanda arimo agera ku musozo, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) mu gihe rikomeje ibiganiro na we ryabaye rishyizeho umutoza w’agateganyo Sempoma Félix.
Ikipe ya Volleyball Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) REG VC, imaze gusinyisha umukinnyi Dusengimana Wyclif amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Misiri ya Canal Sports Club.
Habumugisha Aaron wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, aterwa ishema no kuba ari umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere, aho yemeza ko yabigezeho nyuma y’uko arwanyije Interahamwe afatanyije n’abaturage, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri Serile yari abereye umunyamabanga.
Amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC).
Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 yavuze ko we ubwe yishyize mu kato nyuma y’uko ahuye n’umuntu waje gusangwamo Covid-19.
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba, uzwiho kugira akabari gacururizwamo inyama z’ingurube ziteguye neza bita Akabenzi, yaraye apfuye.
Nyuma y’ibyumweru bitatu Amavubi atangiye imyitozo, abakinnyi b’ikipe ya APR FC nabo basanze abandi mu mwiherero, aho bagomba no guhita batangira imyitozo
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, buratangaza ko abanyeshuri baryigamo bari baragiye mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagarutse bagasanga ibikoresho basize byarangijwe n’umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ukangiza ibyo usanzemo mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho abandi 42 mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko abantu bahisha amakuru kimwe n’abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.
Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).
Raporo y’isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byaranze umwaka 2019-2020 mu Karere ka Nyamagabe, igaragaza ko gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ ndetse n’amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’, byatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu gihe ababyeyi bemeza ko bamaze gutera intambwe yo kugaragaza abagabo basambanya abangavu banabatera inda, bavuga ko barambiwe no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhishira abagabo batera abana babo inda.
Kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. Guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemeye.
Ukwezi k’Ukwakira 1990, kwasigiye benshi ibikomere, ariko kunaba intangiriro yo kubohora u Rwanda, ubwo Inkotanyi zagabaga igitero cyo ku itariki 01 Ukwakira.
Kuva aho Covid-19 yadukiye ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ntabwo kubyara cyangwa se kuvuka byahagaze. Ababyeyi barabyaye kandi basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu ngamba basabwa kubahiriza harimo n’iyo kwambara agapfukamunwa. Ese iyi ngamba yoroheye ababyeyi cyangwa yarabagoye?
Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba Moto y’umumotari.
Ikipe ya APR VC y’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itagitwara, nyuma yo gutsinda UTB VC y’abagabo amaseti atatu kuri abiri, naho UTB VC mu bagore yakinaga umwaka wayo wa kabiri yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR W VC amaseti atatu kuri mwe.
Abatuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babonye video kuri Kigali Today (KT TV), igaragaza uwitwa Mariane Mamashenge warokokeye mu mirambo i Ntarama mu Karere ka Bugesera, biyemeza kumugabira inka.
Mu rugamba rwo gushaka igisubizo kirambye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu ngeri zitandukanye. Ubwo bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose n’utugari twose tugize akarere (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho undi umwe mu bari barwaye akaba yakize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe (…)
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, Patrick Kurumvune wari uhagarariye urubyiruko yagaragaje ko nubwo ibihe bitari byoroshye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu munsi hari aho urubyiruko rugeze.