Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Mastercard Foundation bateguye ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo burusheho kwitabwaho.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa, amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda bya magendu, bakaba barafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu Rwanda abantu 107 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 24,112. Abakize icyo cyorezo ni 19, abakirwaye ni 1,206.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Willy Bakonga, ku wa 20 Mata 2021 yafatiwe i Brazzaville ashaka uburyo bwo guhunga ubutabera bumukurikiyeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yahatsindiye Bugesera ibitego bibiri ku busa
Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.
Umwaka wa 2021 ngo ni umwaka w’impinduka kuri Kim Kardashian, kuko ari wo yatandukanyemo n’umugabo we Kanye West bari bamaranye imyaka isaga itandatu.
Ubuyobozi bw’umuryango wa GAERG bwari bwateguye igikorwa cyo gushaka amakuru, gukora igitabo na Filime mbarankuru ku miryango 15 ihagarariye indi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buvuga ko bitagezweho bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, bavuga ko ibihe bigoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside no mu myaka yayibanjirije, kubera ubuyobozi bubi bwaranzwe na Politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda, byagize ingaruka zikomeye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.
Indwara ya SIDA ni imwe mu ndwara zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ubana n’iyo virusi. Gusa gufata imiti neza, no gufata indyo yuzuye bimurinda kuzahara ahubwo bikamwongerera ubudahangarwa mu mubiri.
Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu w’Umunyamerika, yahamijwe icyaha cyo kwica Georges Floyd, icyaha yakoze mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bihisha mu bihugu bitandukanye, hari bamwe bahinduza amazina kugira ngo bashobore guhisha ibimenyetso, abandi bahinduye amasura kugira ngo batazamenyekana.
Ku ya 21 Mata 1994 ni bwo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe mu kibaya cya Nyamukumba, hakoreshejwe kurasa n’imbunda z’abajandarume, interahamwe zigasonga abataranogoka zikoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko ubufatanye hagati y’abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa ari bwo butuma imihigo yahizwe yeswa ku rugero rwifuzwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Perezida Kagame yagize Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Mu mikino Olempike iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Mukansanga Salima usifura umupira w’amaguru ni umwe mu bazayisifura
Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yarokokeye aho yihishaga mu rukuta rukozwe n’imirambo, aho yari yihebye azi ko adashobora kubaho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko umuyobozi w’umudugudu bazasanga ucururizwamo ibiyobyabwenge atarabimenyesheje azajya yegura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 152 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 22,560. Abanduye bashya ni 71, abakirwaye bose hamwe ari 1,118.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ku wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi zipima ibiro 40.
Umuhanzi Yvonne Mugemana uzwi ku mazina ya Queen Cha, abaye uwa gatatu usezeye inzu itunganya umuziki ya The Mane records nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Karongi, batujwe mu mazu bubakiwe kuva mu mwaka wa 2008, bavuga ko barimo guhura n’ingaruka nyinshi, ziterwa no kuba ayo mazu bayabamo ashaje andi akaba yarahirimye burundu.
Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021 abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa gatatu batangiye igihembwe cya kabiri cya 2021, mu gihe abiga guhera mu mwaka wa kane kuzamura bo batangiye igihembwe cya gatatu.
Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, Maréchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’ibitero yagabweho.
Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin yajyanywe mu bitaro by’imfungwa, nyuma y’aho abaganga be bavuze ko ubuzima bwe butameze neza, kandi ko igihe cyose umutima we ushobora guhagarara, Perezida Joe Biden wa Amerika akavuga ko Navalny aramutse apfuye u Burusiya bwahura n’ibibazo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola, aho ubu arimo kuganira na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, mu gihe bitegura kwitabira inama ya kabiri ya ‘ICGLR Mini-Summit’, yiga kuri politiki n’uko umutekano uhagaze muri Repubulika ya Santrafurika.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza uko amakipe azahura mu mikino y’amatsinda, aho APR na Rayon Sports zizakira imikino ya mbere kuri Stade Amahoro
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe UNMISS.
Ku wa mbere tariki ya 19 Mata 2021, abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rukomo bageneye ubufasha imiryango 25 y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu minsi 100, Intara y’Amajyepfo iri mu zashegeshwe na Jenoside kuko ari yo Ntara ifite umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, ryazamuye urwego rwaryo rwa Laboratoire aho rimaze kwakira imashini z’ubwoko icumi bunyuranye, zije kunganira Laboratoires 10 z’iyo kaminuza hagamijwe kuzamura ubushakashatsi, kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu mu birebana n’amazi.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko nyuma ya raporo zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ifatwa ry’abaregwa bari muri icyo gihugu rigiye koroha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeza ko budatewe ubwoba no kuba bari mu itsinda rikomeye bise iry’urupfu, aho ngo biteguye kuzasoza amajonjora mu matsinda bayoboye iryo tsinda rigizwe na Police FC, As Kigali, Musanze na Etincelles.
Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze muri Dream Boys, yasohoye indirimbo yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.
Ubundi kubira icyuya ni ibintu karemano bituma umubiri usohora imyanda, ariko umunuko w’ibyo byuya hari ubwo ubangama cyane ukaba wanatuma umuntu adakunda kujya mu bandi, iyo azi ko agira ibyuya binuka. Nyamara hari uburyo bw’umwimerere bwo kurwanya uwo munuko, bidasabye gukoresha imibavu ya kizungu yabugenewe (deodorants).