Teta Diana yasohoye umuzingo (Album) yise EP

Umuhanzikazi Teta Diana wamamaye mu ndirimbo gakondo, akaba yibera muri Suwede (Sweden), yashyize ahagaragara umuzingo (album) mushya w’indirimbo warutegerejwe n’amatsiko menshi.

Teta Diana yasohoye umuzingo yise EP
Teta Diana yasohoye umuzingo yise EP

Ni umuzingo uriho indirimbo enye gusa uzwi nka EP (Extended Play) zirimo iyitwa Undi Munsi, Uzaze, Agashinge na Umugwegwe zose zahimbwe zinafatwa amajwi mu buryo bwa gakondo buvanze n’injyana ya Kinyafurika, urwo ruvange rw’amajwi rukaryohera amatwi.

Nk’uko Teta Diana abyivugira, izo ndirimbo nshya zirimo inganzo ifasha kugarura icyizere n’umunezero ku bantu baba bihebye.

Teta ati “Indirimbo ziri ku muzingo EP zitanga icyizere mu bantu kandi zishingiye ku bintu nyakuri mbona n’ibyo numvana abantu. Urugero nk’iyitwa Uzaze itanga ubutumwa ku bantu bibwira ko Uburayi ari paradizo. Kwiga cyangwa gutora umuco w’ahandi si agahato kuko n’ubusanzwe si ibintu byoroshye nk’uko abantu benshi babitekereza”.

Izo ndirimbo za Teta ubu zamaze kugera ku mbuga zamamaza ibihangano nka Amazon, iTunes, Deezer, Spotify, Bandcamp, Tiktok na Instagram.

Teta Diana usigaye wibera muri Sweden, amaze gukora ibitaramo byinshi anitabira amaserukiramuco atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi (Schengen) ari kumwe n’abahanzi mpuzamahanga b’ibyamamare.

Teta yatangiye umwuga wo kuririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare nka Cecile Kayirebwa, Mutamuliza Annonciata (Kamaliza), cyane cyane yigana mu birori byo gutaha ubukwe.

Nyuma yaje kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame ryamufashije kwiyungura ubundi bumenyi muri muzika bwatumye atera imbere mu mwuga.

Umuzingo (album) wa Extended Play (EP), ni umuzingo uba uriho indirimbo zirenze imwe ariko na none zikaba nke ugereranyije n’indi mizingo isanzwe (LP record).

Umuzingo wa EP ubusanzwe uba uriho indirimo enye cyangwa eshanu, ukaba uzwiho gahendukira abahanzi ntunabatware umwanya munini mu kuwutegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka