Uwatorotse gereza ahanwa ate?

Ni kenshi twumva ngo imfungwa runaka cyangwa umugororwa yatorotse gereza. Ese iyo uwatorotse atawe muri yombi ahanishwa iki?

Mbere yo kujya ku bihano bihabwa uwatorotse gereza, reka dutandukanye imfungwa n’umugororwa.

Imfungwa ni umuntu wese uri mu maboko y’inzego zibifitiye ububasha yaba ari muri kasho cyangwa atarayigeramo, kubera icyemezo cy’ubugenzacyaha cyangwa cy’ubushinjacyaha cyangwa umuntu wese uri muri gereza kubera icyemezo cyafashwe n’urukiko kandi utaraburana ngo akatirwe. Umugororwa we ni umuntu wakatiwe n’urukiko urimo kurangiza igihano cy’igifungo.

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 hateganya ko gutoroka gereza cyangwa kasho ku mfungwa cyangwa umugororwa ari icyaha.

Ni ukuvuga ko iyo afashwe ahanirwa n’iki cyaha kabone n’iyo yaba yarakatiwe cyangwa atarakatirwa.

Iyo uwatorotse abihamijwe n’urukiko ko yatorotse gereza ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Imfungwa cyangwa umugororwa wese utoroka abanje guca icyuho, gutanga ruswa cyangwa akoresheje kiboko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW”

Iyo hakoreshejwe intwaro iturika, ikintu giturika cyangwa igisinziriza, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).

Iyo uwatorotse gereza yari yarakatiwe afashwe ahita ajyanwa muri gereza agakorerwa dosiye ndetse akanaburanishwa kuri icyo cyaha ari kurangiza igihano yari yarakatiwe. Igihano akatiwe cyiyongera ku cyo yari yarakatiwe ku cyaha yari akurikiranyweho. Iyo atarakatirwa aburanishwa ku byaha yari akurikiranyweho ndetse no kuri icyo cyaha gishya kiba kivutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriweneza.Harumumama watoroste kubera gutecyereza abanabe baribonyine. Yakoze icyaha jyisanzwe ataricyokwica cyangwa gukomeresta...,..sinzi nimba bamuha ibihano simbura jyifungo arihanze .Murakoze

Mukamana Chantal yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Bamubabarire asange abana bamuhe ibihanonsimbura gifungo arihanze let igirimuhwe

Niyomugabo Etienne yanditse ku itariki ya: 1-01-2024  →  Musubize

Uwatorotse gereza mu Rwanda iyo afashwe araraswa niyo mpamvu imfungwa zajya zihangana zikarangiza igifungo cg zikitwara neza zigambiriye kugabanyirizwa igifungo cg guhabwa imbabazi. Ibyo mwanditse ni ibiteganywa n’amategeko ariko birangirira mu mpapuro. Turacyafite urugendo rwo kubahiriza amategeko dufite kandi yanditse neza.

Mugisha Alex yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka