Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, cyabaye ku ya 6 Kamena 2021, abafatanyabikorwa batandukanye bari barishyize hamwe bubakira inzu umubyeyi Meya Sengarama, bahise bamushyikiriza imfunguzo zayo arayitaha, abashimira byimazeyo kubera icyo gikorwa cy’urukundo.
Kompanyi ikusanya ikanatwara imyanda mu Mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Muhanga na Kayonza Agruni Company LTD, ni umufatanyabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Umugenzuzi muri iyo kompanyi, Rutabayiro Alex, aganira na Kigali Today yavuze ko uruhare rwayo mu kubakira uwo muturage, yatanze isakaro rigizwe n’amabati 60.
Ni inzu yuzuye urubyiruko rugize uwo Murenge na rwo rubigizemo uruhare, kuva yatangira kubakwa kugeza yuzuye igatahwa ku itariki 6 Kamena 2021, abari bitabiriye icyo gikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, na bo bakaba baraherekeje uwo mubyeyi watashye inzu.
Umukozi ushinzwe ububiko rusange ndetse no gusana ibyangiritse mu ishuri rya St Joseph Nyamirambo, Ngeri Benjamin, avuga ko icyo kigo cy’Abafurere bafashije mu buryo butandukanye kugeza inzu yuzuye.
Ati "Tukimenya ko inzu Sengarama yari asanzwe akoreramo yari imutunze yasenyutse kubera ibiza by’imvura, nk’abafatanyabikorwa b’Umurenge twatanze umusanzu wo gukora fondasiyo y’inzu ikabakaba hafi ibihumbi magana atandatu. Nyuma twarayikurikiranye yubakwa ku buryo ibyo twatanze byose ugereranyije byatwaye akabakaba miliyoni yose hamwe".
Sengarama wasazwe n’ibyishimo ubwo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yamuhaga imfunguzo z’inzu yubakiwe, yavuze ko atabona icyo avuga usibye amarira yatembye ku maso ye, gusa yarihanganye ashimira abamugobotse.
Ati "Ndabashimira mbikuye ku mutima abamfashije bose, Imana izabampere umugisha. Mu by’ukuri nkirokoka nkasigarana na mama umbyara nabonaga isi iturangiriyeho, aho tuboneye akazu twacuruzaga tukabona ikidutunga, kaje guhirima kubera imvura nyinshi ntangira kwibaza icyo nasigariye. Bakoze cyane abagize uruhare nkabona iyi nzu, njye ku bwanjye si nari kuzigera nyigezaho".
Akomeza avuga ko azayibyaza umusaruro akayicururizamo kandi akita no ku bandi bakeneye ubufasha, kuko yagiriwe ubuntu atabitekerezaga, na we ubwe akiyubaka.
Asaba bagenzi be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera kuko hari impamvu Imana yabyemeye, maze ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bagashakisha uko biyubaka bakagendana n’iterambere rigezweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, ashima abo bafatanyije bagasanira Meya inzu, ndetse abasaba gukomeza kurangwa n’umutima ufasha bagenzi babo bafite ibibazo.
Yongeyeho ko nk’Umurenge batabona icyo baha abafatanyabikorwa usibye kubagenera Seritifika z’ishimwe.
Inzu yubakiwe Sengarama ifite agaciro gakabakaba miliyoni esheshatu (6,000,000) harimo n’urumuri (umuriro w’amashanyarazi) yashyiriwemo kugira ngo ntazigere aba mu icuraburindi ukundi, ahubwo urumuri ruhore rumuyobora.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|