Umushinga ‘Green Gicumbi’ witezweho kurengera icyogogo cy’Umuvumba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’Umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi), berekanye amahegitari y’ubutaka bw’abaturage bemeye ko hashyirwa amaterasi n’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu, kandi na bo bakahabonera inyungu zitandukanye.

Nyuma y'amezi 18 umaze, umushinga Green Gicumbi utangiye guhindura isura y'ako karere
Nyuma y’amezi 18 umaze, umushinga Green Gicumbi utangiye guhindura isura y’ako karere

Ni umushinga witwa "Kubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no Guhangana n’Ingaruka zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe", ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu gihe cy’imyaka itandatu, guhera muri Mutarama 2020.

Umushinga Green Gicumbi ni wo wa mbere u Rwanda rwatewemo inkunga ingana na miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’Amanyarwanda miliyari 32) muri 2019, akaba yaratanzwe n’Ikigega cy’isi gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF).

Ku misozi y’Akarere ka Gicumbi igize icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, harimo gushyirwa amaterasi no guterwa ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto n’amashyamba.

Abaturage n’Ubuyobozi muri Gicumbi bagaragaza ko ayo materasi n’ibimera bitera imisozi gutohagira (green), byatangiye gukumira isuri yatemberaga mu gishanga cyo ku Murindi, kimwe mu bigize icyogogo cy’Umuvumba.

Ibiti n’ibimera muri rusange kandi bikaba bitanga umwuka mwiza, kuko bikurura ibyuka bikomoka ku bikorwa bya muntu, bivugwaho guteza isi gushyuha n’imihindagurikire y’ibihe.

Baciye imirwanyasuri, basazura amashyamba banatera ibindi biti hagamijwe kurengera icyogogo cy'Umuvumba n'ibidukikije muri rusange
Baciye imirwanyasuri, basazura amashyamba banatera ibindi biti hagamijwe kurengera icyogogo cy’Umuvumba n’ibidukikije muri rusange

Kugeza ubu hakozwe amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitare (ha) 400, amaterasi yikora ha 410, ndetse haterwa ibiti by’amoko atandukanye birimo ibivangwa n’imyaka kuri ha 400, hanakorwa ingemwe z’icyayi ibihumbi 600 zizaterwa kuri ha 50 muri Nzeri uyu mwaka.

Green Gicumbi ifatanyije n’ako karere bamaze gutera amashyamba ku buso bwa ha 400, banahuguye abaturage 140 ku micungire y’amashyamba.

Uwo mushinga kandi wafashije gukora no gutera ingemwe 68,000 z’ibiti by’imbuto, ingemwe ibihumbi 10 z’ibiti by’imirimbo, ingemwe ibihumbi 10 z’imigano n’izindi ibihumbi 100 zateguriwe guterwa mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka.

Ubuyobozi b’akarere bwakomeje bushimira Umushinga Green Gicumbi kuba warubakiye abaturage ibyuzi (ibidamu) 2,400 bifata amazi, ibigega bifata amazi angana na metero kibe zirenga 1,000.

Bubatse kandi inzu y’ubwanikiro bw’inkwi, batanga imbabura zirondereza ibicanwa zirenga 6,700, imizinga ya kijyambere 300 y’inzuki n’abavumvu 40 barahugurwa, ndetse hatangwa toni 400 z’imbuto z’ibirayi na toni 14 z’ibishyimbo.

Abaturage bavuga ko batari gushobora kwikorera imirwanyasuri ari yo mpamvu batanze ubutaka bwabo bafashwa na Green Gicumbi
Abaturage bavuga ko batari gushobora kwikorera imirwanyasuri ari yo mpamvu batanze ubutaka bwabo bafashwa na Green Gicumbi

Ntabwo babasha kurondora mu gihe gito ibikorwa bigera ku 133 bikomeje gukorwa n’uwo mushinga, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’ubw’uwo mushinga bakomeje babisobanura.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, agira ati "Abaturage bagera byibura ku bihumbi 150 bagomba kuba abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, tunashima ko mu mezi 18 umushinga umaze hari abantu barenga ibihumbi 17 bagiye babonamo imibereho, ni hafi 1,000 buri kwezi bahindura ubuzima".

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko uwo mushinga n’ukorwa neza uzaba icyitegererezo cy’utundi turere.

Kagenza yagize ati "Ejo nidukora neza hazavuka Green Gakenke, Green Nyamagabe n’ahandi. Uyu mushinga usa nk’igerageza, ubumenyi n’ibyiza bizavamo tuzabisakaza mu Banyarwanda bose, twiyubakire igihugu kizira kwangiza ibidukikije".

Imisozi yari yaracitseho imikoki kubera isuri ijya no kwangiza igishanga gihingwa none yarasubiranye
Imisozi yari yaracitseho imikoki kubera isuri ijya no kwangiza igishanga gihingwa none yarasubiranye

Mu Kagari ka Gacurabwenge k’Umurenge wa Byumba, ha 20 z’ibiti bishaje zakuweho kuko ngo bitashoboraga kurinda imisozi isuri no gutanga umusaruro, hakaba haratewe ibiti bigezweho byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi.

Umuturage witwa Mukandagijimana Regine avuga ko nta kindi ibyo biti byari bibamariye, usibye gutanga inkwi zo gucana.

Icyakora nyuma y’uko bikuweho bazahabwa imbabura za rondereza zishobora no gucana ibyakatsi bakuye mu murima, kugira ngo ya mashyamba azabagirire umumaro urenze inkwi.

Mugenzi we witwa Ruvuzandekwe Antoine avuga ko bitewe n’uko batari bashoboye guca imirwanyasuri mu masambu yabo ahari hateye ibiti bishaje, imirima iri mu gishanga cyo ku Murindi imwe n’imwe yari yararengewe n’isuri batakiyihinga.

Ruvuzandekwe ati "Iyi miringoti yari yaratunaniye kuko hakomeye kandi ari hanini, havaga ibizi, dore imirima yari yararengewe n’itaka, hari ubutayu ariko ubu imirima turayihinga, hameze icyatsi, kandi twabonye akazi".

Umushinga Green Gicumbi urimo gukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi igize icyogogo cy’Umuvumba.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, hagati y'abayobozi ba Green Gicumbi, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, hagati y’abayobozi ba Green Gicumbi, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Haracyari kare ko Green Gicumbi n’ubwo irimo gutoshya ako karere, izaba yahinduye amazi y’Umuvumba urubogobo mu myaka itandatu iri imbere, bitewe n’imirimo myinshi ibera ku misozi yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka