
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, ku ruganda rwa SKOL mu Nzove, SKOL na Muhazi Cycling Generation bemeje amasezerano y’ubufatanye ajyanye no kwambika ikipe ya Muhazi Cycling Generation.
Aya masezerano impande zombi zirinze gushyira ahagaragara ibiyakubiyemo mu buryo burambuye. Icyakora SKOL izajya yambika iyi kipe y’umukino w’amagare aho yabakoreshereze umwambaro mushya ugaragara mu ibara ry’umweru. Uyu mwambaro uriho imigongo isanzwe imenyerewe mu mideri ya Kinyarwanda, uriho n’ikinyobwa cy’amazi ya SKOL yo mu icupa yahawe izina rya ‘Virunga’.
Umuyobozi ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa muri SKOL, Niwemfura Marie-Paule, yagarutse kuri ubu bufatanye, avuga ko bahisemo gufasha iyi kipe muri gahunda basanzwe bafite yo gushyigikira iterambere ry’imikino by’umwihariko umukino w’amagare.

Yagize ati “Twahisemo gufasha iyi kipe nk’ikipe ifite ejo hazaza heza aho ari ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato. Ubufatanye na bo buzatuma impano z’abana zikomeza kuzamuka mu gihugu mu bihe biri imbere.”
Ku ruhande rw’ikipe ya Muhazi Cycling Generation, Visi Perezida w’iyi kipe, Bizimana Albert, agaruka kuri ubu bufatanye, yavuze ko bugiye kuvanaho imbogamizi bahuraga na zo z’amikoro.

Yagize ati “Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ni ikipe yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura impano no gukura mu bwigunge urubyiruko nyuma y’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, gusa twahuraga n’ibibazo by’amikoro kimwe n’andi makipe menshi. Ubu bufatanye bugiye kudufasha guhindura ubuzima bw’ikipe bityo tuzabashe kuzamura impano nyinshi no kugeza ikipe ya Muhazi Cycling Generation ku rwego rwiza.”

Ku bijyanye n’igihe amasezerano azamara n’amafaranga azakoreshwa mu gihe ubu bufatanye buzamara, impande zavuze ko ari ibanga. Zakomeje zivuga ko ubu bufatanye ari intangiriro, ko hazagenda hagaragara n’ibindi bikorwa byinshi ku mpande zombi birimo guha ikipe ya Muhazi Cycling Generaton ubwishingizi bw’abakinnyi n’ibindi bikoresho bikenerwa mu mukino w’amagare.
Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ni imwe mu makipe amenyerewe mu mukino w’amagare. Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2010 yagiye izamura impano zitandukanye zirimo umukinnyi Uhiriwe Byiza Renus umaze kumenyekana mu mukino w’amagare mu Rwanda.

Ikipe ya Muhazi Cycling Generation izaseruka mu marushanwa atadukanye y’umukino w’amagare yambaye umwambaro mushya wa SKOL binyuze mu kinyobwa Virunga Water.
Muhazi Cycling Generation yiyongereye ku yandi makipe yambikwa na SKOL ari yo Rayon Sports, SACA, na Fly Cycling.




Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBACIK INTEGE BAKORE BA TIKORESHEJE MURAKOZE