Abakoresha imbuga nkoranyambaga mwibuke ko amategeko abareba – RIB

Gushaka amakuru, gusakaza ibitekerezo no gucengeza amatwara runaka, imwe mu nzira binyuzwamo cyane muri ibi bihe ni imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook, Instagram, Whatsapp Tiktok n’izindi.

Hari ababikora kinyamwuga bubahiriza amategeko n’amabwiriza yaba ay’igihugu runaka cyangwa mpuzamahanga, ariko hari n’abandi bakabikora buhumyi ahanini bitewe no gushakira amaramuko ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube dore ko ari yo ikomeje kwitabirwa na benshi uko bwije n’uko bukeye.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B.Thierry, avuga ko n’ubwo umuntu wese afite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru, byose bigomba gukorwa nta kwinjira mu buzima bwite bw’abandi.

Ibi RIB irabivuga mu gihe hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube mu buryo butemewe n’amategeko batangiye gukurikiranwa mu butabera barimo uwitwa Karasira Aimable (Ukuri Mbona TV), Afrimax TV n’abandi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko ryaba ari itangazamakuru rya Radio, iryandika, irya TV cyangwa imbuga nkoranyambaga, igihe bitubahirije amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga - utibagiwe n’amarengayobora bigendana - , aribwo usanga abantu bagwa mu makosa bayitiranya n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Dr Murangira ati: “Tanga igitekerezo ariko wibuke kurinda umutekano n’ituze rusange rya rubanda. Aya ni amwe mu marengayobora umuntu wese utanga ibitekerezo agomba kubahiriza”

Abihanangirizwa by’umwihariko, ni abakoresha imbunga nkoranyambaga bashaka indonke batitaye ku ngaruka. Hari abashyiraho ibintu by’urukozasoni, ibihuha, ubugambanyi, ndetse bamwe bakisanga baguye mu makosa y’icengezamatwara, kuyobya abaturage, gukurura imvururu no kuzana amacakubiri mu baturage.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira yatanze urugero rw’umaze gushyikirizwa ubutabera, ati “Uwitwa Karasira Aimable yagize atya ashyiraho YouTube channel ayita “Ukuri abona” (Ukuri mbona TV). Iyo channel ye ayikoreraho ibyaha akwirakwiza icengezamatwara, ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyobya abaturage, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda. Ubu ngubu ari mu nzira z’inkiko, ibyo ni ibintu yakoze ku mugaragaro akoresheje iyo channel ye, aho avuga ati: ‘Jenoside ntabwo yateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege yarashwe’…”

Abandi bihanangirizwa ni uherutse kubeshya ko umuhanzi Israel Mbonyi yitabye Imana kuko bazi ko akunzwe cyane kugira ngo bakunde barebwe na benshi bityo binjize amafaranga kuri YouTube, hari na Afrimax na yo iri mu butabera ishinjwa gukorana n’abantu biyita abapfumu urugero nk’umugore uvuga ko afite abagabo barindwi, ariko mu by’ukuri ari ikinamico rigamije indonke zishingiye ku kubeshya abantu.

Hari icyitwa 1K Hills beauty, Shangazi Jeanne, Agasaro Kera n’izindi nyinshi zikomeje gushyira mu bantu ibintu bidafite umumaro usibye guha indonke ababisakaza.

Ingingo ya 38 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda iteganya ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutanga ibitekerezo n’ubwo gutanga amakuru, byose bikubahirizwa binyuze mu buryo Leta ishyiraho ngo bikorwe neza kugira ngo bitabangamira amategeko kuko ingaruka zabyo ziremereye, dore ko harimo n’igifungo cya burundu bitewe n’uburemere bw’amakosa yakozwe.

Umva muri iyi Video uko Umuvugizi wa RIB abisobanura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bagiye bandika ibibaiki

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Murakoze cyanee, hari n’ibindi bikwiye kwitabwaho ,birababaje kubona amagambo ateye isoni asigaye avugwa n’abakobwa kubigendanye n’uburyo bwo gukora imibonano Mpuzabitsina.

Nimutabare birakomeye kandi birababaje.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 11-06-2021  →  Musubize

ibi bintu ahubwo byaratinze buli gihe nahoraga nandika mbaza impamvu abo bantu badakurikiranwa,nuyu munsi usomye kumbuga naha ku gihe wasangamo bene abo bakeneye gukosorwa.amagambo apfobya Génocide ibitutsi,ku bayobozi u rwango nibindi izimbuga zabaye umwanya wabo nurwihisho rwogucishamo ibitekerezo byabaritsemo,byubugome bumvako batakurikiranwa batamenyekana kuko bihindura amazina nyamara bakoresha nr zizwi RIB nubwo ifite akazi katoroshye nabo ntibayinanira.kuko ikora ni birenze ibyo

lg yanditse ku itariki ya: 11-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka