Umugore wo muri Afurika y’Epfo yibarutse abana 10 icyarimwe

Muri Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’umugore wibarutse abana 10 inshuro imwe, aca agahigo ko kubyara abana benshi icyarimwe mu mateka y’isi nyuma y’uwitwa Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc muri Gicurasi.

Gosiame Thamara Sithole biravugwa ko ari we wa mbere ubyaye abana benshi icyarimwe
Gosiame Thamara Sithole biravugwa ko ari we wa mbere ubyaye abana benshi icyarimwe

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibitangaza, Gosiame Thamara Sithole w’imyaka 37, yabyaye abazwe yibaruka abahungu barindwi n’abakobwa batatu bituma ashyirwa mu gitabo Guinness de Record cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi.

Raporo yerekana kandi ko Sithole n’umugabo we Teboho Tsotetsi bari bategereje abana umunani ariko bigaragara ko impinja ebyiri abaganga batigeze bazibona ubwo bamusuzumaga mbere kuko ngo zari mu muyoboro utari wo.

Ati: “Natangajwe no gutwita kwanjye. Mu ntangiriro byari bikomeye, Narwaye, birangora, birankomerera ariko ubu namaze kumenyera, sinkirimo kumva uburibwe, n’ubwo bitoroshye. Ubu ndasaba Imana ngo imfashe kurokora abana banjye bose uko ari bazima.”

Tsotetsi aganira n’ibinyamakuru byo muri Pretoria, yavuze ko Sithole kuba yibarutse ari iby’umunezero ku muryango. Avuga ko mu byumweru 29 yatwise byari ibisanzwe ndetse ko nta bitaro na bimwe byigeze bimukurikirana cyangwa ngo ajye kwa muganga.

BBC ivuga ko Sithole ubusanzwe afite impanga z’imyaka itandatu.

Muri Gicurasi, Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc muri Gicurasi, na we yahigitse umunyamerika, Nadya Suleman, wabyaye abana umunani mu 2009.

Raporo zerekana ko ibindi byabaye ku bandi babiri batandukanye bakibaruka abana benshi icyarimwe byaherukaga mu myaka ya 1970, ariko nyuma y’iminsi mike bose baza gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMANA IMURINDE N’ABANA BE.

Sam BUGINGO yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Imana ishimwe kuko ndabona byari bingoye pee!!!! Imana umufashe azukuze abana be neza kandi mubuzima bwiza

muhanguzi john yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Mubyeyi,Imana igufashe abana bawe bose bazabeho.Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi.

byusa yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka