Igiciro cya Dekoderi ya StarTimes cyagabanutse cyane: Ubu iragura 3,000Rwf

Mu bihe byashize, Abanyafurika bakunze kwishyura ifatabuguzi ku biciro bihanitse kugira ngo babashe kureba amarushanwa akomeye abera hirya no hino ku Isi. Ibi ntibikwiye. Muri Afurika kureba imikino by’umwihariko umupira w’amaguru bigomba korohera buri wese.

Ibi ni byo StarTimes iharanira kugeza ku bakiriya bayo. Ku ikubitiro, StarTimes yiyemeje gufasha abakiriya bayo kuryoherwa n’irushanwa rya Euro 2020 rihuza ibihugu by’ibihangange mu mupira w’amaguru i Burayi.

Kubera iyo mpamvu:

Kuri Dekoderi ya DTT (imwe ikoresha antene y’udushami) abakiriya ba StarTimes bazareba imikino baguze abonema ya Basic bouquet bishyuye ibihumbi bitandatu gusa (6000 Rwf ) ku kwezi, kandi bahabwe amahirwe yo kureba imikino baguze abonema ya Classic Bouquet ku bihumbi umunani (8,000Rwf) byonyine.

Kuri Dekoderi ya DTH (ikoresha igisahane cyangwa Dish) ho noneho ni akarusho kuko ibiciro byagabanutse cyane.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Dekoderi yacu ya DTH HD ubu iragura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu gusa (3,000Rwf). Ibi biri mu rwego rwo gufasha umuryango gutunga televiziyo kandi abawugize bakabasha kureba ibiganiro bicaho badahenzwe, ndetse bakabisangiza n’abandi. Abakiriya bacu bashobora kureba amashene yose mu gihe baba baguze ifatabuguzi rya Super bouquet bakihahira ku giciro cyagabanyijweho 20%.

Ubuyobozi bwa StarTimes bwasobanuye gahunda nshya bufitiye abakiriya muri iyi minsi
Ubuyobozi bwa StarTimes bwasobanuye gahunda nshya bufitiye abakiriya muri iyi minsi

Abakoresha Dekoderi za StarTimes zo mu bwoko bwa DTH HD bashobora guhitamo kugura ifatabuguzi rya buri kwezi, buri cyumweru cyangwa buri munsi. Ku munsi bashobora kwishyura amafaranga 850, cyangwa bakishyura amafaranga 2,850 ku cyumweru, cyangwa bakishyura amafaranga 8,500 ku kwezi.

Reba imikino ya Euro 2020 kuri Porogaramu yitwa ‘StarTimes ON streaming app’

Application ya StarTimes ON streaming app izafasha abantu kureba imikino ya Euro 2020, abazayikoresha bakazaba bashobora kureba iyo mikino mu mashusho agaragara mu buryo busanzwe (Standard Definition - SD), mu buryo bwisumbuyeho (High Definition - HD), cyangwa mu buryo bw’agahebuzo (Ultra High Definition - UHD).

Umuntu uguze ifatabuguzi rya StarTimes, ahabwa ubushobozi bwo gukoresha porogaramu ya StarTimes ON VIP akanabasha no kuyisangiza abandi bantu 3. Ibi bivuze ko umuntu umwe uguze ifatabuguzi ashobora gufasha abandi bantu batatu bakareba imikino bayireba mu buryo butandukanye.

Abandi bakoresha uburyo bwa StarTimes ON bashobora kugura ifatabuguzi ryaba iry’ukwezi, icyumweru, cyangwa umunsi umwe bishyuye guhera ku mafaranga 700 ku munsi.

Ubu buryo butandukanye burafasha abafana kudacikwa n’imikino ya Euro 2020, dore ko baba bamaze igihe kirekire bayitegereje, StarTimes rero ikaba yabashyiriyeho ubuyo bwose mwayireba neza kuruta ikindi gihe cyose mwayirebye.

Hari amashene mashya yo mu gihugu imbere agaragara kuri Dekoderi za DTH

Akandi gashya ni uko ubu StarTimes yabazaniye amashene menshi y’imbere mu gihugu ugereranyije n’ayari asanzwe agaragara kuri Dekoderi ya DTH. Nyuma yo kubereka amashene ya RTV, TV1, TV10 na BTN , ubu noneho StarTimes yongeyeho andi mashene menshi y’imbere mu gihugu kugira ngo barusheho kuryoherwa. Ubu kuri Dekoderi ya DTH ushobora kureba amashene icyenda yo mu Rwanda ari yo akurikira:

Andi mashene y’imbere mu gihugu na yo aziyongeraho mu bihe bidatinze arimo nka PRIME TV n’andi atandukanye.

• Kuri Dekoderi ya DTT (imwe ikoresha antene y’udushami)

Twongeyeho Shene ya BTV yerekana Filime zashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda (dubbed movies), tukaba dushishikariza n’abandi bafite ubushobozi kuza tugafatanya gukora filime nyinshi zashyizwe mu Kinyarwanda ariko tukanakora n’ibindi by’umwimerere byo kwereka abadukurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka