Nyuma y’iminsi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ihagaze kubera imikino mpuzamahanga ya gicuti Amavubi yakinaga, iyi shampiyona irasubukurwa kuri uyu wa Kane hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu.

Ku makipe ahatanira igikombe, ku kibuga cy’i Bugesera hateganyijwe imikino ibiri, aho ku i Saa Sita zuzuye ikipe ya Bugesera izakira APR FC, naho Police FC ikakira Rayon Sports ku i Saa Cyenda n’igice.
Uko amakipe azahura mu bahatanira igikombe
15h00: Espoir FC vs Mariness (Stade Rusizi)
12h00: Bugesera v APR FC (Stade Bugesera)
15h30: Police FC vs Rayon Sports (Stade Bugesera)
15h00: Rutsiro FC vs AS Kigali (Stade Umuganda
Amakipe ahatanira kutamanuka
15h00: Mukura VS Etincelles (Stade Huye)
15h00: Kiyovu vs Musanze ( Stade Mumena)
15h00: Sunrise vs Gasogi United (Stade Nyagatare)
15h00: AS Muhanga vs Gorilla Fc (Stade Muhanga)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|