I Kigali hagiye kongera kuba isiganwa rya nijoro
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali habere isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), hatangiye bimwe mu bikorwa bibanziriza iri siganwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro kugera saa mbili n’igice z’umugoroba haraba isiganwa rya nijoro rizwi nka Kigali Night Run, rizitabirwa na buri wese ubyifuza kuko kwiyandikisha ari ubuntu banyuze ku rubuga rwa kigalimarathon.org.
Abazitabira iri siganwa bazakoresha ibice by’Umujyi wa Kigali muri Kacyiru na Kimihurura, aho bazahagurukira kuri Kigali Convention Centre, bakazanyura kuri Ambasade y’Abaholandi, Kigali Heights, MINAFFET, Rwanda Revenue bakongera bagasoreza kuri Kigali Convention Centre.
Ohereza igitekerezo
|
Et pourtant sibyiza gukora sport endurance nijoro ! Kuko oxygène iba arinke ibiti bidegageant gaz carbonique so mwitonde ushobora guhura nibibaz0