Nyaruguru: Abahinga kawa binubira ihindagurika ry’igiciro ihabwa n’ubuke bw’ifumbire bagenerwa

Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamirwa n’ubuto bw’igiciro ihabwa kandi kigahindagurika ndetse n’ubuke bw’ifumbire mvaruganda bagenerwa bigatuma bateza uko bikwiye.

Ku kibazo cy’ifumbire, bavuga ko batajya bahabwa ihagije, ariko ko mu gihe cyo kuyishyira ku ikawa giheruka bwo ngo bahawe nkeya kurushaho.

Umugabo uvuga ko afite ibiti bya kawa 1000 agira ati “Nk’ubu bampaye ibiro 48, tibihagije kugira ngo ikawa itohe, ibyibuhe neza itange umusaruro. Ubundi ibiro 150 ni byo byahaza ikawa yanjye”.

Undi na we uvuga ko afite ibiti bya kawa 3000 ati “Nafataga imifuka ine, ariko uyu mwaka bampaye ibiri. Ikawa nyinshi nta fumbire nashyizeho”.

Uwitwa Christine Nyiramuruta uhagarariye abahinzi ba kawa bo mu Mudugudu wa Maraba yongeraho ko ubundi bafite ubushake bwo guhinga kawa nyinshi kurushaho, ariko ko kuba nta fumbire ihagije bahabwa yatuma babona umusaruro ufatika, bibaca intege, ati “Icyifuzo ni uko NAEB yareba uko ibigenza”.

Na ho ku bijyanye n’igiciro cya kawa, Uwitwa Domitille Mukandutiye agira ati “Biratuyobera kuba ku ruganda igiciro cyabo kitaba urugero rumwe igihe cyose. Niba badutangije 210 cyangwa 250 ku kilo, ukazumva ngo bagejeje muri 300, kandi kuri ayo 300 tugashoraho uturo 5 cyangwa 20 twa nyuma, inyinshi zaraguze amafaranga makeya. Icyo kiratubabaza”.

Abo bahinzi banavuga ko bajya babwirwa ko igiciro cya kawa kigenwa hakuwemo amafaranga agenda ku ifumbire bahabwa, ariko na none ngo ntibajya babwirwa ingano y’amafaranga bakuweho ku bw’iyo fumbire.

Mukandutiye ati “Amafaranga y’ifumbire tugenerwa batubwira ko bayakuraho buke buke ku musaruro. Ariko ntituba tuzi uko babigenjeje. Ntabwo batubwira wenda bati igiciro cyari 300 dukuraho 20 ku kilo y’ifumbire”.

Abo bahinzi kandi bavuga ko amapompo yo gutera umuti bagiye bahabwa mu matsinda bibumbiyemo ari makeya ugereranyije n’akenewe, kuko usanga nk’itsinda ry’abahinzi 35 rifite ipompo imwe.

Uwitwa Viateur Bagambiki ati “Ku munsi hatera nka batanu kubera ya pompo imwe, hanyuma ibyonnyi bikimukira ku zitaraterwa. Byaba byiza amapompo abaye menshi, noneho tugaterera umunsi umwe tukarangiza”.

Ushinzwe inozabubanyi muri NAEB, Pie Ntwali, avuga ko ifumbire igurwa ku mafaranga atangwa n’inganda zigurira abahinzi ikawa ndetse na Leta, kandi ko uko ubushobozi bugenda buboneka, hagurwa nyinshi kurushaho.

Ati “Muri 2015, mu Rwanda hose bateye toni zibarirwa mu bihumbi bine na magana ane, ubu tugeze ku bihumbi birindwi. Muri 2011-2012 ho wasangaga bateye nk’ibihumbi bibiri. Urebye ubu turayitera ku rugero rwa 70%. Uko ubushobozi buzagenda buza, bizagenda bizamuka kugeza habonetse ikwiye”.

Ku bijyanye n’igiciro cya kawa, Ntwali avuga ko kigenwa ku bwumvikane hagati y’abahagarariye abahinzi ba kawa, abafite inganda ziyitunganya n’abayigemura hanze y’u Rwanda, kuri buri sizeni.

Icyo giciro bashyiraho kandi ngo kiba gikwiye gukurikizwa mu gihe cy’isizeni cyose, kuko kucyongera ku ruganda runaka bituma abahinzi bashobora gushaka kujya kuyigurisha hanze ya zone bakoreramo, kandi bitemewe ndetse binahanirwa.

Icyo NAEB isaba inganda, ngo ni ukuzagenera abahinzi ku mafaranga bungutse, nk’ubwasisi, aho kongera igiciro giteza akavuyo mu mikoranire y’abahinzi n’inganda baba bagomba gukorana na zo.

Na ho ku bijyanye n’amapompo yifashishwa mu gutera umuti ikawa, ngo ntabwo agitangwa na NAEB, ahubwo n’inganda. Ikindi ngo abahinzi bari bakwiye gutekereza ku kwigira, bakayishakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka