Dore ibihano bitegereje Jay Polly na Kwizera Olivier mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha

Hashize iminsi humvikanye amakuru y’itabwa muri yombi ry’abantu bakekwaho kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Aba barimo ibyamamare bisanzwe bizwi mu Rwanda ari bo umuhanzi Jay Polly na Olivier Kwizera usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.

Uko batawe muri yombi

Ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nibwo byatangajwe ko Jay Polly n’abo bari kumwe batawe muri yombi na Polisi bafatanywe ibiyobyabwenge no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Umuraperi Tuyishime Joshua, uzwi nka Jay Polly agitabwa muri yombi yahakanye icyaha yashinjwaga cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwo Polisi ivuga ko we n’abo bari bari kumwe yasanze banywa urumogi bafite n’indi miti ifatwa nk’ibiyobyabwenge izwi nka Puturi abagabo bakoresha nk’iyongera imbaraga mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Jay Polly atabwa muri yombi i Kibagabaga yari kumwe n’abandi bantu 12. Nyuma y’itabwa muri yombi dosiye ye yakomereje mu rwego rw’Ubugenzacyaha aho mu gukusanya ibimenyetso hafashwe ibizamini by’abaganga ngo barebe niba yari asanzwe anywa ibiyobyabwenge, raporo ya muganga yerekana ko yari asanzwe abikoresha.

Kugeza ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, igitegerejwe kikaba ari uko ijyanwa imbere y’urukiko agatangira kuburanishwa ku byaha akekwaho.

Umunyezamu Kwizera Olivier,akaba n’umukinnyi wa Rayon Sports we yafashwe ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Kwizera yafashwe ari kumwe n’itsinda ry’abantu umunani barimo na Runanira Hamza wigeze gukinira Bugesera FC, ariko kuri ubu akaba nta kipe afite.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi bakaba barahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Kugeza ubu RIB yamaze koherereza dosiye ya Kwizera Olivier n’abo bari kumwe mu Bushinjacyaha bukaba ari bwo buzafata umwanzuro wo kuregera iki cyaha mu rukiko cyangwa kutarega bitewe n’ibimenyetso bihari.

Umukinnyi Kwizera Olivier n’umuhanzi Jay Polly bahamwe n’ibi byaha bahabwa ibihe bihano?

Mu gihe cy’ikatira (Sentencing ) umucamanza ashingira ku mpamvu nyinshi atanga igihano. Aha harimo uburemere bw’icyaha cyakozwe, ingaruka cyagize ndetse n’impamvu nyoroshyacyaha cyangwa nkomezacyaha. Biba bishoboka ko abantu bakora icyaha kimwe ariko ugasanga igihano bahawe kiratandukanye. Aha ntabwo twavuga ko Jay Polly na Kwizera Olivier bashobora guhabwa igihano kimwe kuko bizaterwa n’uko bazaburana, ikindi ndetse ntabwo tubafata nk’abanyabyaha kuko ntabwo barahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.

Gusa reka turebe muri rusange icyo amategeko ateganya ku cyaha bakekwaho ari cyo cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu ngingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , itegeko riteganya ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW).

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bikomeye cyangwa byoroheje, Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibiyobyabwenge bigize buri cyiciro aho bishyirwa mu byiciro 3 : ibiyobyabwenge byoroheje, ibihambaye n’ibikomeye.

Urumogi bakekwaho kunywa rushyirwa mu biyobyabwenge bikomeye

Mu gihe icyaha cyo kunywa urumogi no gukoresha ibiyobyabwenge cyabahama, bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ( 1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2). Mu gihe ariko bahamwa n’icyaha cyo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha abandi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo igihano cyazamuka kikaba cyagera hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 15 na 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi itegeko rihana harimo korohereza umuntu gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Igihano kizahabwa Jay Polly na Kwizera Olivier kizava muri ibi tuvuze haruguru bitewe n’uko bazaburana n’ibimenyetso bizatangwa n’ubushinjacyaha ku cyaha bakekwaho.

Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo cyinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.

Amategeko ateganya ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nka byo ryemewe gusa mu gihe byanditswe ku rupapuro mpeshamuti bikozwe n’umukozi wo mu buvuzi wemewe n’amategeko. (Biteganywa n’ingingo ya 7 y’iteka rya Minisitiri No 001/MoH/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje cyne kumva abantu nkabo bibyamamare ngo bishoye mubiyobyabwenge nagahinda gakomeye cyn

Ndayishimiye vedaste yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

ubika,ibiyobyabwenge nubinywa ni gute umwe akatirwa burundu uwabibitse,ubinywa arakatirwa umwaka 1!

lg yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Aba basore barababaje cyane.Barimo kwiyicira ubuzima.Olivier ni "umuzamu wa mbere w’Amavubi".Ibiyobyabwenge,byangiza umubiri kandi bigatera indwara nka Cancer.Muli Abakorinto ba kabiri,igice cya 7,umurongo wa mbere,Imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".Ubirenzeho aba akoze icyaha.Nubwo abantu baguhanisha gufungwa umwaka umwe,Imana yo iguhanisha kuzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma.Ni cyo gihano kiruta ibindi byose.

gasana yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka