Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bayobowe na Samuel Uwikunda, bazasifura umukino wa CAF Confederation Cup uzahura CS Sfaxien na ASC Les Jaraaf de Dakar.
Muri Angola abantu bagera kuri 24 bamaze guhitanwa n’imyuzure, mu gihe ingo zigera nibura ku 2,300 zarengewe, muri rusange abantu basaga 11,000 akaba ari bo bamaze kugirwaho ingaruko n’iyo myuzure, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Minisiteri y’Uburezi iremeza ko u Rwanda ruri mu bihugu byateye imbere mu bushobozi bwo gupima ibyuka bihumanya ikirere, ndetse rukaba n’igihugu gifite ikigo cyabugenewe mu gucunga ubuziranenge bw’umwuka.
Abagize itsinda Inmotion Tech basohoye ikoranabuhanga bise ‘Orderfene’ rifasha abafite uburiro (restaurants), Hoteri n’utubari cyangwa za super markets kudahererekanya impapuro ziriho ibiciro by’ibyo bacuruza, no kwihutisha serivisi batanga.
Muri Nyakanga 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye mu cyahoze ari Zaire, Tanzania, Uburundi, u Bufaransa, u Bubirigi, Canada n’ahandi, aho bahungiye bagiye bakoresha amayeri yo kwiyoberanya ngo babashe gucika ubutabera mpuzamahanga, kugeza n’aho uwitwa Joseph Nzabirinda abaye umwunganizi mu Rukiko rwa (…)
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.
Muri iki cyumweru, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ibijyanye n’amakimbirane yaranzwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda n’ibyangijwe hagati y’imyaka ya 1998-2003.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 8 bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Mugisha Ivan w’imyaka 36, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 22 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 u Buhinde bwatangaje ko habonetse ubwandu bushya bwa Covid-19 ibihumbi 315 mu masaha 24. Uyu mubare ni ubwa mbere ubonetse ku isi mu munsi umwe. Byatumye mu murwa mukuru wa New Delhi ibitaro birengerwa n’umubare w’abo byitaho, bisaba ubufasha bwihuse kuri Leta.
Ikipe ya REG BBC yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima (UR CMHS) amanota 98 kuri 34 mu gihe APR BBC yatsinze Tigers amanota 84 kuri 54, na ho 30 Plus yatsinze Shoot 4 the Stars amanota 80 kuri 67, ku munsi wa mbere w’irushanwa ribanziriza Shampiyona ya Basketball 2021.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ubushinjacyaha bwatangiye kurega abakoze ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi, bunagaragaza ko intwaro zifashishwaga zavaga muri Congo zikabikwa mu murima w’umuturage mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.
Séraphine Uwineza utuye i Shanga mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yinubira kuba amaze amezi atatu ashaka icyangombwa cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, ariko ntagihabwe.
Mu ruzinduko rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (DRC) ku wa 21 Mata 2021, yavuze ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi, Kenya na DRC, mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye byibwe mu mujyi wa Kigali.
Umunya Espagne, Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 29, ubu ari mu rukiko aho ashinjwa kwica nyina umubyara, akamubaga akamurya.
Ubushakashatsi bwa gatatu bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ku gipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda, buvuga ko Abanyarwanda bangana na 94.8% ari bo batekereza ejo hazaza h’u Rwanda.
Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 22 kugera ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, muri Kigali Arena ndetse no ku bibuga byo hanze ya Sitade Amahoro harabera imikino ibanziriza Shampiyona ya Basketball 2020/2021.
Kwambara isutiye ku mukobwa w’umwangavu ni ingingo itavugwaho rumwe n’ababyeyi. Nawe waba wibaza niba bikenewe cyangwa bidakenewe.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills n’abayobozi babo, ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Mastercard Foundation bateguye ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo burusheho kwitabwaho.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa, amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda bya magendu, bakaba barafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu Rwanda abantu 107 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 24,112. Abakize icyo cyorezo ni 19, abakirwaye ni 1,206.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Willy Bakonga, ku wa 20 Mata 2021 yafatiwe i Brazzaville ashaka uburyo bwo guhunga ubutabera bumukurikiyeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yahatsindiye Bugesera ibitego bibiri ku busa
Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.
Umwaka wa 2021 ngo ni umwaka w’impinduka kuri Kim Kardashian, kuko ari wo yatandukanyemo n’umugabo we Kanye West bari bamaranye imyaka isaga itandatu.
Ubuyobozi bw’umuryango wa GAERG bwari bwateguye igikorwa cyo gushaka amakuru, gukora igitabo na Filime mbarankuru ku miryango 15 ihagarariye indi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buvuga ko bitagezweho bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, bavuga ko ibihe bigoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside no mu myaka yayibanjirije, kubera ubuyobozi bubi bwaranzwe na Politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda, byagize ingaruka zikomeye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.
Indwara ya SIDA ni imwe mu ndwara zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ubana n’iyo virusi. Gusa gufata imiti neza, no gufata indyo yuzuye bimurinda kuzahara ahubwo bikamwongerera ubudahangarwa mu mubiri.
Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu w’Umunyamerika, yahamijwe icyaha cyo kwica Georges Floyd, icyaha yakoze mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bihisha mu bihugu bitandukanye, hari bamwe bahinduza amazina kugira ngo bashobore guhisha ibimenyetso, abandi bahinduye amasura kugira ngo batazamenyekana.
Ku ya 21 Mata 1994 ni bwo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe mu kibaya cya Nyamukumba, hakoreshejwe kurasa n’imbunda z’abajandarume, interahamwe zigasonga abataranogoka zikoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko ubufatanye hagati y’abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa ari bwo butuma imihigo yahizwe yeswa ku rugero rwifuzwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Perezida Kagame yagize Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Mu mikino Olempike iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Mukansanga Salima usifura umupira w’amaguru ni umwe mu bazayisifura
Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yarokokeye aho yihishaga mu rukuta rukozwe n’imirambo, aho yari yihebye azi ko adashobora kubaho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko umuyobozi w’umudugudu bazasanga ucururizwamo ibiyobyabwenge atarabimenyesheje azajya yegura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 152 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 22,560. Abanduye bashya ni 71, abakirwaye bose hamwe ari 1,118.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ku wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi zipima ibiro 40.