Menya ibyiza byo kunywa amazi ashyushye mu gitondo

Kunywa amazi muri rusange ni byiza ku mubiri w’umuntu, icyakora hari ubushakashatsi bwemeza ko amazi ashyushye ari meza kurushaho.

Amazi ashyushye afasha mu igogora

Ubushyakashatsi buvuga ko iyo unyoye amazi ashyushye mu gitondo bifasha urwungano ngogozi kubyuka rugakora neza mu kwakira ibyinjira mu mubiri. Bitandukanye no kunywa amazi akonje kuko iyo uyanyoye umaze kurya, atuma amavuta n’ibinure bikomera ku buryo igogora rigorana, ari yo mpamvu ari byiza kunywa amazi ashyushye na nyuma yo kurya.

Birinda constipation (impatwe)

Hari ubwo umuntu ashobora kujya kwituma bikamugora, ibyo akenshi biterwa n’uko nta mazi ahagije afite mu mubiri we. Kunywa amazi muri rusange birafasha ariko ashyushye ni akarusho kuko atuma umwanda wavuye mu biryo uri mu mara wihuta gusohoka kandi woroshye.

Arinda uyanyoye guhinda umushyitsi mu mbeho

Ubushakashatsi bwatangajwe muri 2017 na PubMed Central, urubuga rwandika ku buzima, bwagaragaje ko umubiri w’umuntu mu gihe cy’imbeho akenshi uhinda umushyitsi, kunywa ibishyushye biwurinda guhinda umushyitsi.

Abashakashatsi bemeje ko kunywa amazi ashyushye bifasha gufita ushyuha aho kurwana n’ubukonje. Ibyo bifasha cyane abantu batuye cyangwa bakorera ahantu hakonje.

Amaraso atembera neza

Uko amaraso atembera neza mu mubiri biterwa n’ibintu byinshi uhereye ku muvuduko w’amaraso kugera ku byago by’indwara z’umutima. Koga amazi ashyushye bifasha imitsi ijyana amaraso gufunguka ikaguka, ibyo byorohereza amaraso gutembera neza mu mubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse
Igitondo kiza. Inama mutugezaho ninziza pe kandi ni ingirakamaro kubuzima bwacu. Nagirango mbabaze ese kunywa amazi akonje mugitondo ukibyuka, bigira izihe ngaruka?

Murakoze.

Lucky yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka