Uko byifashe muri Kigali ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, mu Rwanda harasozwa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, yahaberaga kuva tariki 21 Nzeri 2025, umunsi wa nyuma ukaba watangiriiye kuri Kigali Convention Centre hari abantu benshi ndetse ari naho hasorezwa.

Uko byifashe kuri Kigali Convention Centre
Uko byifashe kuri Kigali Convention Centre

Ni Shampiyona y’Isi y’Amagare ibereye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, aho iri gukinwa ku nshuro ya 98 yitabirwa n’abeza ku rwego rw’Isi muri uyu mukino.

Kuva yatangira ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye hagaragara ubwitabire buri hejuru, haba ahateguwe abantu bahurira ndetse no ku mihanda.

Kuri uyu wa munsi wa nyuma aho abagabo basiganwa ibilometero 267.5, bahagurukiye Kigali Convention Centre ari naho hasorezwa, ni hamwe mu hakomeje kugaragara ubwitabire bw’abantu benshi bakomeje kuryoherwa na shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ndetse n’ahandi henshi mu bice by’Umujyi wa Kigali.

Amafoto: Niyonzima Moise & Eric Ruzindana

Uko byifashe kuri Kigali Convention Centre
Uko byifashe kuri Kigali Convention Centre
Abantu benshi bategereje amagare Nyabugogo
Abantu benshi bategereje amagare Nyabugogo
Abakinnyi mbere yo gutangira isiganwa
Abakinnyi mbere yo gutangira isiganwa

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka