Umuturage yakubise Perezida Macron urushyi

Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, hagaragaye amashusho (videwo) y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarimo asuhuza abaturage umwe agahita amukubita urushyi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Perezida Macron yakubitiwe mu gace kitwa Tain l’Hermittage ko mu ntara (Region) ya Auvergne-Rhône-Alpes, ahagana saa sita z’amanywa.

AFP yagize iti "Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umuntu aho yari yakoreye urugendo muri Tain l’Hermitage ku manywa yo kuri uyu wa kabiri, nk’uko byemejwe n’umwe mu bagendana n’Umukuru w’Igihugu".

AFP ivuga ko uwayihaye amakuru yabyemeje agakuraho urujijo rwa videwo yiriwe izengurutswa ku mbuga nkoranyambaga.

Tain l’Hermitage ni imwe muri Komine zigize Deparitema ya Drôme y’Intara yitwa Auvergne-Rhône-Alpes mu burasirasuba bushyira amajyepfo y’igihugu cy’u Bufaransa.

Nta yandi makuru yizewe asobanura impamvu umuturage yahangaye gukubita Umukuru w’igihugu.

Amashusho agaragaza ko abaturage baramutsaga Perezida Macron bari inyuma y’uruzitiro rw’ibyuma, uwamukubise akaba yabanje kwegera neza ibyo byuma kugira ngo abashe gushyikira neza Perezida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka