Amaterasi ya Green Gicumbi yatangiye kongera umusaruro w’ibiribwa

Abayobozi b’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba mu Karere ka Gicumbi “Green Gicumbi”, bavuze ko amaterasi bakoreye abaturage azatanga umusaruro w’ibishyimbo wikubye inshuro zirenga eshatu uwo babonaga.

Umushinga Green Gicumbi uvuga ko amaterasi wakoze mu mwaka ushize yatangiye gutuma umusaruro wiyongera
Umushinga Green Gicumbi uvuga ko amaterasi wakoze mu mwaka ushize yatangiye gutuma umusaruro wiyongera

Uwo mushinga urimo gukorera mu Mirenge icyenda igize ako Karere mu gihe cy’imyaka itandatu guhera mu mwaka ushize wa 2020, ukazasiga icyogogo cya Muvumba (ahaturuka utugezi twose twirohamo) gitwikiriwe n’ibimera (amashyamba n’ibyatsi) bitoshye mu bishanga no ku misozi.

Ku wa gatatu tariki 9 Kamena 2021, ubuyobozi bwa Green Gicumbi bweretse itangazamakuru amaterasi bumaze gukorera abaturage ari ku buso bwa hegitare 810, bukaba bwaranabahaye imbuto y’ibirayi n’ibishyimbo.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya isuri no kubungabunga icyogogo cya Muvumba muri Green Gicumbi, Emile Nsengumuremyi, avuga ko mu materasi bamaze gukora yitezweho umusaruro harimo ayo mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange.

Muri uwo mudugudu abaturage bahuje ubutaka ku buso bwa hegitare (ha) 50, bemerera Green Gicumbi kubukoraho amaterasi y’indinganire.

Hakimara gukorwa umushinga uwo mushinga wabahaye imbuto y’ibirayi barahinga, birera babigurisha ku bigo by’amashuri (isoko barishakiwe na Green Gicumbi), nyuma yaho uwo mushinga wabahaye n’imbuto y’ibishyimbo ubu bakaba bategereje ko byera.

Gushinga ibiti mu mikoki n'ahandi amazi y'imvura anyura, ni uburyo burinda ubutaka n'ibiburiho gutembanwa n'isuri
Gushinga ibiti mu mikoki n’ahandi amazi y’imvura anyura, ni uburyo burinda ubutaka n’ibiburiho gutembanwa n’isuri

Nsengumuremyi yizeza ko abo baturage bagiye gutangira kubona umusaruro wikubye inshuro enye kurusha uwo babonaga, babikesheje amaterasi bakorewe na Green Gicumbi.

Yagize ati “Uwahinze neza ibishyimbo yabonaga nka toni imwe kuri hegitare, ariko kuri aya materasi umusaruro wikuba kane, n’ubwo twateganyaga toni enye kuri hegitare, kubera ibi bihe by’izuba duteganya ko batazajya munsi ya toni 3.5/ha”.

Ku bijyanye n’umusaruro w’ibirayi, abaturage bakwitega ko bazajya beza ibirenga toni 30/ha n’ubwo babonye umusaruro utarenga toni 20/ha, bitewe n’uko ari bwo amaterasi yari agikorwa.

Nsengumuremyi yizeza abaturage ko umushinga Green Gicumbi uzabafasha kubona isoko ry’umusaruro, ndetse ukaba urimo kububakira ibigega bahunikamo bizajya bibarinda kuwugurisha ku bamamyi.

Umwe mu baturage witwa Kanyenganji Aloys avuga ko amaterasi aje kubasubiza umwero bahoranye mu myaka nka 40 ishize, ubwo ubutaka bwari butaribasirwa n’isuri.

Umuyobozi muri Green Gicumbi ushinzwe kurwanya isuri, Nsengumuremyi
Umuyobozi muri Green Gicumbi ushinzwe kurwanya isuri, Nsengumuremyi

Kanyenganji yagize ati “Kera muri za 1973 twezaga amasaka bagahunika mu bigega, imyaka igasimburanamo n’indi yeze, kugeza muri za 1980 ni bwo imyaka yatangiye kugabanuka. Amaterasi tuyitezeho ubukungu kuko tuzeza imyaka n’ubwatsi bw’amatungo”.

Umushinga Green Gicumbi uvuga ko ku mikingo y’ayo materasi hazajya haterwa ubwatsi bw’amatungo, ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’imbuto za marakuja (amatunda).

Abakozi ba Green Gicumbi beretse kandi abaturage uburyo budahenze bazajya bakoresha mu kurwanya isuri iterwa n’amazi amanuka ku misozi, aho bashobora gushinga ibiti birimo n’ibibisi mu nzira anyuramo kuri buri ntera ya metero ebyiri cyangwa eshatu bakabifatanya nk’uwubaka uruzitiro.

Amazi amanuka mu mikoki iyo ahuye na twa tuzitiro agenda agabanya ubukana kugeza ubwo ageze mu kabande atagize byinshi yangiza cyangwa ngo akomeze gucukura.

Mu mezi 18 ashize Green Gicumbi imaze gukoresha miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga irimo uwo gukora amaterasi, gutera amashyamba n’ibindi biti, gutunganya imikoki, kubakira abantu inzu n’ibigega, ndetse no kubafasha kubona imbuto z’ibihingwa bitandukanye.

Imirenge muri Gicumbi irimo gufashwa guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Dusabimana Fulgence avuga ko barimo kubakira abaturage ubuhunikiro n'ibigega byakira umusaruro bejeje
Dusabimana Fulgence avuga ko barimo kubakira abaturage ubuhunikiro n’ibigega byakira umusaruro bejeje

Umushinga Green Gicumbi urimo gushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe ibidukikije (FONERWA) ku nkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 32 yatanzwe n’Ikigega cy’Isi gishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF) muri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko yeeeeeee

habanero yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka