RwandAir yasubitse ingendo zijya muri Uganda

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zinyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 10 Kamena 2021, ukaba uje ukurikira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri Uganda, aho Leta yafunze ibikorwa byinshi mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

RwandAir yihanganishije abagenzi yagombaga gufata kuri icyo kibuga cy’indege cya Entebbe, igasaba ko bazongera kujyana na yo yafunguye ingendo kandi ikabizeza kutazabaka ikindi kiguzi.

Mu bihugu bimwe muri Afurika haraboneka ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, ndetse hamwe ibikorwa bikaba byongeye guhagarikwa.

Uretse RwandAir, sosiyete y’indege itwara abagenzi yo mu bihugu by’Abarabu (The United Arab Emirates) na yo yamaze guhagarika ingendo mu bihugu nka Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, guhera tariki 11 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyinkuru irasharira kuri buri wese wayumva! twari twiteguye ifungurwa ry,imipaka yo kubutaka none nimunyumvire! ubwo igitahiwe Ni gumamurugo! Imana idufashe.

Ngendahayo sosthene yanditse ku itariki ya: 11-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka