Mutesi Jolly yagizwe Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yageze muri Tanzania nk’umwe mu bagomba gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri icyo gihugu.

Ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 449, Mutesi yanditse avuga ko yagizwe Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa Beauty Pageant.

Yagize ati “Nagiye muri Tanzania gutegura irushanwa rya Miss East Africa Beauty Pageant. Hanyuma byinshi ku bijyanye n’iryo rushanwa ry’ubwiza bizatangarizwa mu kiganiro n’abanyamakuru muri Tanzania”.

Iryo rushanwa muri uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

Nyuma y’imyaka iryo rushanwa ry’ubwiza ritaba noneho ryagarutse, itsinda ry’abaritegura rikavuga ko ubwo ryashyizemo n’urubyiruko, nta kabuza rizagenda neza.

Mu Banyarwandakazi bigeze kwitabira iryo rushanwa harimo Cynthia Akazuba, wanegukanye ikamba muri 2009 ndetse na Neema Umwali waryegukanye muri 2012.

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016 ku myaka 20, akaba icyo gihe yarasimbuye kuri uwo mwanya Doriane Kundwa.

Mu gihe yari agifite ikamba, Mutesi ni we wa mbere wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi (Miss World Beauty Competition) n’ubwo ataryegukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka