Nyuma y’imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye yatumye shampiyona ihagarara, kuri uyu wa Kane irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu, mu makipe ahatanira igikombe ndetse n’ahatana no kutamanuka.

Umwe mu mikino utegerejwe na benshi ndetse wanavuzweho byinshi ni umukino ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriyemo ikipe ya Police FC kuri Stade ya Bugesera.
Muri iki cyumweru humvikanye amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo kubera ibibazo by’amafaranga abakinnyi bavugaga ko batarahabwa, harimo umushahara ndetse n’amafaranga bamwe mu bakinnyi baguzwe muri shampiyona iheruka bari batarabona.

Kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports usibye abafite ibibazo by’imvune barimo nka Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, ndetse na Muhire Kevin.

Muri iyi myitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Guy Bukasa, yanitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, aho amakuru kandi atugeraho ari uko abakinnyi bari banamaze kubona umushahara wabo w’ukwezi kwa Gicurasi 2021.
Andi mafoto








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Umuporisi yitonde kuk intare iheruns gukorwamujisho na aes kigal ndayishyiramugafuk reyo iransinda2