Byari ibicika Nyabugogo ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025(Amafoto)

Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo twarimo abantu benshi bakurikiranye uyu munsi wa nyuma.

Ni shampiyona yatangiye tariki 21 Nzeri 2025 yegukanywe na Tadej Pogačar nyuma yo gukoresha amasaha atandatu iminota 21 n’amasegonda 20 mu isiganwa ry’umunsi umwe ryari rifite intera y’ibilometero 267.5.Ibi birometero byari birimo kuzenguruka inshuro 15 inshuro inzira ya KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC).

Gusa ubwo basozaga inshuro ya cyenda basohotse muri iyi nzira banyura mu bice bitandukanye birimo Nyabugogo,Nyamirambo banyuze kuri Ruliba bakazamuka Norvege Kimisagara no kwa Mutwe. Muri ibi bice, Nyabugogo hari mu hagaragaye ababtu benshi yaba abari ku muhanda ndetse n’abari mu nyubako ndende zihari.

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka