Perezida Kagame yambitse umudali Tadej Pogačar watwaye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali wa Zahabu Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga muri Afurika bwa mbere, ikacyirwa n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu afatanyije na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi David Lappartien bahembye uyu mugabo utwaye iyi shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko yegukanye isiganwa ry’umunsi umwe ringana n’ibilometero 267.5 ryakinwe kuri iki Cyumweru ari nawo wari umunsi wa nyuma w’iyi shampiyona.

Perezida Paul Kagame yambitse Tadej Pogačar wakoresheje amasaha atandatu iminota 24 n’amasegonda 21 umudali wa zahabu uhabwa uwegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gihe David Lappartien yamwambitse umwambaro w’umukororombya ndetse anamushyikiriza isaha ya Tissot.

Mu musangiro w’ijoro ribanziriza isozwa rya Shampiyona y’Isi y’amagare 2025, wabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, ukitabirwa na Perezida Kagame, Igikomangoma Albert II cya Monaco hamwe na Perezida wa UCI David Lappartient, Umukuru w’Igihugu yashimiwe uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka mu mukino w’amagare ruba igihugu cya mbere cyakiriye iyi shampiyona muri Afurika, ahabwa igihembo n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI), gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mukino.

Yagize ati "Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Byumwihariko uyu muyobozi yashimiye Perezida Kagame, amubwira ko batazigera bibagirwa na rimwe uruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare.

Ati “Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe. Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Perezida Kagame yashimiye UCI yemeye ikanashyigikira ko shampiyona y’Isi y’amagare ibera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, kuko byongereye ibyishimo by’abantu ndetse bigatuma barushaho kwibona mu bihangange bikina uwo mukino.

Yagize ati "Kuva ku munsi wa mbere, UCI yazanye ibyishimo n’umunezero ku mihanda ya Kigali. Amajwi y’abafana, imbaga y’abantu n’ibitwenge byabo ni gihamya nyakuri y’ububasha siporo ifite mu guhuza abantu. Turakomeza kwibona mu bakinnyi b’ibihangange ku Isi berekana ubuhanga bwabo bwo ku rwego rwo hejuru."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka