Nyamagabe: Umubyeyi arashakishwa nyuma yo gushyira umwana we ku ngoyi

Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe zirashakisha umugabo witwa Hakizimana Celestin, ukekwaho guhohoterwa umwana we w’imyaka 11.

Uyu mwana biravugwa ko yamaze iminsi ibiri aziritse amaboko, akubitwa (Ifoto: Bwiza)
Uyu mwana biravugwa ko yamaze iminsi ibiri aziritse amaboko, akubitwa (Ifoto: Bwiza)

Uwo mugabo akekwaho gukorera umwana we iyicarubozo, aho bivugwa ko yamuzirikiye amaboko inyuma akoresheje umugozi w’inzitiramibu, akamara iminsi ibiri ari ku ngoyi, amukubita intoki n’amaboko.

Ayo makuru yatanzwe n’umuturanyi w’uyu muryango ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021, inzego zitabaye zisanga uwo mugabo yacitse.

Icyakora umugore we, Marie Rose Mukarukundo, we yarafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Kitabi, gusa kuko ari we wagombaga gukurikirana umwana kwa muganga biba ngombwa ko atanga amakuru ubundi ajya gukurikirana umwana.

Umwana yoherejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kitabi ngo avurwe, nyuma yoherezwa kuri Isange One Stop Center yo ku bitaro bya Kigeme.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Pacifique Hagenimana, na we yemeje aya makuru, avuga ko uwo mubyeyi yahannye umwana by’indengakamere amuziza inkoko imwe yari yabuze mu rugo mu nkoko 10 bari borojwe n’umushinga, agakeka ko uwo mwana yaba yarayigurishije.

Uyu muyobozi ariko avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ari uko iyo nkoko yatwawe n’agaca, atari uwo mwana wayigurishije.

Uyu muyobozi asaba ababyeyi kwirinda guhana abana mu buryo bw’indengakamere, kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “Ubusanzwe kwihanira ubwabyo ntibyemewe. Noneho guhana umwana, nk’ababyeyi baba babifitiye uburenganzira, ariko guhana umwana mu buryo bubabaza umubiri nka kuriya ntibyemewe mu gihugu cyacu”.

Uyu muyobozi asaba ababyeyi ko na mbere yo guhana umwana bakwiye kubanza kumuganiriza, cyangwa se bakamucyaha bitabaye ngombwa ko bakoresha imbaraga z’umurengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka