Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 (Amafoto)
Shampiyona y’isi y’amagare (UCI Road World championship 2025) yaberaga I Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka yiri siganwa ku mugabane w’ Afurika yashyizweho akadomo aho umunya Slovenia w’imyaka 27 Tadej Pogacar yongeye ku yegukana.

Tadej Pogacar wari ubitse umudari wa zahabu muri iki cyicirocy’abakuru basiganwa mu muhanda (Road Race) yongeye kwegukana umudali wa zahabu nyuma yo kujyera ku murongo ari uwa mbere akoresheje amasaha 6:21:20,aho yasize umunota 1:28 umubiligi Evenepoel Remco bari bahanganye we waje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha 6:22:48
umunya Ireland Healy Ben, niwe wegukanye umudali w’umulinga nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu akoresheje amasaha 6:23:36 aho yarushijwe iminota 2 n’amasegonda 16 na Tadej Pogacar waje ku mwanya wa mbere.
Wari umunsi udasanzwe yaba ku ba nyarwanda benshi bari ku mihanda hirya no hino aho isiganwa ryanyuraga ndetse no ku bakinnyi basiganwaga aho uyu munsi ariwo munsi wari ufite intera ndende ugereranyije n’indi minsi yabanje aho abasiganwaga kuri iyi nshuro basiganwaga ku ntera ingana n’ibirometero 267 na metero Magana atanu. 45.5
Ni isiganwa kandi ryari rikomeye aho kuri iyi nshuro inzira yakoreshwaga mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) yari yongeweho ibirometero 45 na metero Magana atanu kuko hongewemo inzira ya Sopetirade - Yamaha - Nyabugogo - Ruliba - Norvege - Tape rouge - Kimisagara - Kwa Mutwe - Onatracom - Gitega - Rond point (Mu Mujyi) – Sopeterade bagakomeza bagasubira mu nzira babanjemo maze bagakomeza kuzenguruka.
Ni isiganwa ryatangiranye abakinnyi 165 ariko abakinnyi 30 akaba ribo bonyine babashije gusoza isiganwa. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu aribo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric, ndetse na Nsengiyumva Shemu, gusa nta numwe muri aba wabashije gusoza isiganwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|