Pariki ya Nyungwe mu nzira zo gushyirwa ku rutonde rw’Umurage w’isi

Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki ya Nyungwe yemezwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi.

Ubundi kugira ngo ahantu hemerwe nk’Umurage w’Isi, bisaba mbere na mbere kuba igihugu uwo murage urimo kibyifuza, hanyuma hakaba hafite umwihariko uhatandukanya n’ahandi ku isi, bireberwa mu ngingo zinyuranye, nk’uko bivugwa na Dodé Houehounha ukurikirana iby’imirage yo muri Afurika, mu kigo gishinzwe Umurage w’isi.

Akomeza agira ati "Bisaba kandi kuba aho hantu harinzwe neza kandi hitabwaho mu buryo bugaragara."

Ku bijyanye no kuba Parike ya Nyungwe yifitemo umwihariko watuma yemerwa nk’Umurage w’isi, Albert Mutesa, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) avuga ko hari umwihariko w’ibimera ndetse n’ibindi binyabuzima abantu bahasanga, byihariye.

Muri byo harimo amoko 13 y’inguge, hakaba amoko 322 y’inyoni arimo 29 aboneka gusa mu Karere Nyungwe iherereyemo. Muri Nyungwe hari n’amoko agera ku 1068 y’ibimera birabya, harimo ibyitwa indondori, muri zo hakaba harimo amako amwe yavumbuwe mu Rwanda.

Nyungwe kandi irimo n’amasoko y’imigezi agenda akazakora Nyabarongo n’Akagera ndetse n’uruzi rwa Nil, kimwe n’avamo imigezi yiroha mu ruzi rwa Congo.

Hari uwakwibaza icyo kwandikisha Parike ya Nyungwe nk’Umurage w’isi bimariye u Rwanda.

Mutesa asubiza agira ati "Niyemerwa bizatuma irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, abayisura baziyongere n’Abanyarwanda babone akazi."

Albert Mutesa, umunyamabanga mukuru wa CNRU (uhagaze)
Albert Mutesa, umunyamabanga mukuru wa CNRU (uhagaze)

Kugeza ubu ku rutonde rw’Umurage w’isi hariho ahantu 1121, hashobora kuziyongera mu mpera za Nyakanga 2021, kuko guhera tariki 16 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021 hazaterana inama yiga ku madosiye yagiye atangwa n’ibihugu.

Kwandikisha Parike ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi mu ntangiriro za 2021 byabaye nyuma y’uko muri 2012 u Rwanda rwari rwandikishije inzibutso enye za Jenoside zihagarariye izindi, ari zo urwa Murambi, Bisesero, Nyamata na Gisozi. Kugeza ubu na zo ntiziremezwa, kuko hakiri ibyo u Rwanda rusabwa kuzuza mu nyandiko za ngombwa.

Kuri ubu kandi hari gutekerezwa ku gukora urutonde rw’Umurage u Rwanda ubwarwo rubona ukwiye kubungabungwa, ari na wo uzagenda ukurwamo isabwa ko yashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’isi.

Abahagarariye inzego zinyuranye barimo kurebera hamwe ibyatuma Pariki ya Nyungwe ishyirwa mu Murage w'Isi
Abahagarariye inzego zinyuranye barimo kurebera hamwe ibyatuma Pariki ya Nyungwe ishyirwa mu Murage w’Isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyungwe buriya Ibyatsi nibiti birimo byakorwamo imiti ivura indwara nyinshi. Ubwo bushakashatsi nabwo buzakorwe

Jeph yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka