Goma: Ubuyobozi bwasabye abahunze iruka rya Nyiragongo gusubira mu ngo
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Ni umwanzuro utanzwe nyuma y’ibyumweru bibiri abaturage basabwe n’Ubuyobozi kuva mu byabo kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ikirunga cya Nyiragongo byavugwaga ko gishobira kongera kuruka ndetse kikarukira mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima avuga ko ashimira abaturage bumvise ubusabe.
Agira ati; " kuva 27 Gicurasi 2021, umujyi wa Goma ufite abaturage bagera kuri 40%. Ndashaka gushimira abaturage bose ku nkunga bashyigikiye guverineri w’ingabo, mbasaba gusubira aho bari batuye, cyakora abari batuye ahangijwe n’iruka bagomba gutegereza gushakirwa ahandi bafashirizwa."
Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde aherekejwe n’Ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyizweho muri Kivu y’Amajyaruguru bwasuye inkambi z’impunzi z’abanyekongo bahunze iruka ry’ibirunga ndetse bavuga ko hari icyizere ko ibirunga bitakigize ingaruka ku mujyi wa Goma utuwe na miliyoni y’abaturage.
iki cyizere kibonetse nyuma yuko raporo ya OVG "ikigo gukurikirana ibirunga mu mujyi wa Goma" ivuga ko amahindura yavubuwe n’ikirunga cya Nyiragongo arimo gukomera mu gice cyo hejuru cy’ibice by’ibirunga bya Nyiragongo.
Minisitiri w’intebe Jean Michel Sama Lukonde, yagize ati; "igihe kirageze ngo guverineri wingabo ategeke gutahuka abimuwe bava muri Goma batuye ahantu hatandukanye barimo Sake, Minova, Nyiragongo, Rutshuru, u Rwanda, n’ibindi. Nyuma yo kwakira ubutumwa, abaturage n’imiryango yabo bakomeje kumererwa neza gusubira mu ngo zabo. Nubwo bimeze bityo ariko, batakaje inyungu zabo n’umutungo wabo ariko bagomba kwitabira gahunda yo gutaha buhoro buhoro, ndetse n’ubuyobozi bw’intara."
Abaturage basabwe gutaha kuva tariki 8 Kamena 2021 aho abanyura inzira Goma-Sake kugeza 09 Kamena 2021, abanyura Nyiragongo-Goma bazatangira gutaha kuva tariki ya 10 Kamena 2021, Rutshuru-Goma batahe tariki ya 11 kugeza ku ya 12 Kamena 2021, naho abanyura inzira ya Bukavu-Minova-Goma batahe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17 Kamena 2021.
Abahungiye Butembo -Beni- Lubéro- Goma basabwe gutaha kuva tariki 16 kugeza ku ya 17 Kamena 2021 naho abahungiye mu Rwanda-Goma batahe kuva ku ya 18 kugeza ku ya 20 Kamena 2021.
Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021 gukurikirana n’imitingito yatumye ibihumbi mu mujyi wa Goma na Gisenyi bava mu byabo.
Mu Rwanda hahungiye Abanyekongo babarirwa mu bihumbi 14 ariko benshi bamaze gusubira mu gihugu cyabo uretse 693 basigaye mu Rwanda mu nkambi ya Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwasabye ko itariki iteganijwe yo gusubukurwa amasomo mu mashuri makuru na kaminuza ari 14 Kamena 2021.
Inkuru zijyanye na: Nyiragongo
- Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?
- Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi
- Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi
- Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse
- Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo
- Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo
- Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba
- Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo
- Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito
- Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo
- Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa
- Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo
- Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke
- Rubavu: Inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito
- Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke
- Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito
- Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda
- Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka
- Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava - Minisitiri Kayisire
- Rubavu: Inyubako ikorerwamo n’ivuriro ‘La Croix du Sud’ yangijwe n’umutingito
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|