Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.
Umunya Uganda winjijwe mu gisirikare akiri umwana, Dominic Ongwen, akaza kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) zirwanya ubutegetsi muri Uganda, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).
Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 5 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye, harimo n’uwo gukomerera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunze nka za ‘Gyms’. Gusa kuri uwo mwanzuro bongeyeho ko Minisitiri ibifite mu nshingano, izatanga amabwiriza arambuye ajyanye n’ibyo izo ‘Gyms’ zisabwa kugira ngo zitangire (…)
Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.
Ku nshuro ya gatatu, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace muri Tour du Rwanda, naho umunya-Eritrea Eyob Metkel ahita ayobora urutonde rusange.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yijeje inkunga ihoraho yo gufasha mu marushanwa y’abakora inyandiko, amajwi n’amashusho byo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.
Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.
Ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto y’umushinga Golden Insects Ltd wa Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ikomeje gushimwa n’abaturage aho bagaragaza byinshi itandukaniyeho n’iyo basanzwe bakoresha y’imborera, ariko bakagira ikibazo cyo kuyigura ari benshi kuko ihenze.
Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga urifuza ko abakozi b’ibitaro bya Kabgayi batanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside ikomeje kuboneka muri ibyo bitaro.
Umucuranzi wamamaye mu gucuranga igisope witwa Rohomoja Munyu Patrice yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.
Amakipe abiri yo mu Bwongereza Chelsea na Manchester City azahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions), Chelsea ibigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2021, mu Rwanda abantu 187 bakize Covid-19. Abayanduye ni 70 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,421. Abakirwaye bose hamwe ni 1,373. Yishe umugore w’imyaka 54 i Kigali, nta murwayi urembye nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 yatangaje amabwiriza yo gukura imirenge imwe no gushyira indi muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, inama yavugururiwemo amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bimwe mu byahindutse akaba ari amasaha yemewe y’ingendo aho yavuye kuri saa tatu akagera kuri saa yine z’ijoro, uretse muri tumwe mu turere tw’Intara (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batanu, umwe akaba Byukusenge Jeniffer wagiye muri Uganda ajyanywe no kubwira nyina iby’ubukwe yiteguraga.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2 mu gihe APR FC yatsinze As Muhanga ibitego 3-1.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu rwego rw’ubutabera bacyekwaho icyaha cya ruswa.
Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezweho imyanzuro mishya ku cyorezo cya Covid-19.
Ishuri rya Wisdom riherereye mu Karere ka Musanze mu ntego ryihaye harimo gutoza abana kwiga bagamije guhanga umurimo unoze aho mu masomo yabo hiyongeraho ubumenyingiro kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ubu noneho bamaze gushyirirwaho gahunda ifasha abana kurwanya inzara yiswe “Zero Hunger”.
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, Etienne Ndayiragije, yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports aho aje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa n’iyi kipe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, yijeje abatarafata urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca rwa kabiri ko Leta irimo kurubashakira, kandi ko nta kibazo cy’ubuzima bazagira mu gihe baba bakererewe kuruhabwa.
Leta y’u Rwanda imaze imyaka hafi itanu itangije gahunda igamije korohereza abanyeshuri biga muri Kaminuza, binyuze mu kubaha za mudasobwa, aho ikiguzi cyazo cyongerwa ku mafaranga y’inguzanyo buri munyeshuri asabwa kuzishyura, mu gihe yaba arangije kwiga, cyangwa se undi wese wafashe inshingano zo kwishyurira umunyeshuri (…)
Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ka Kigali-Musanze. Ku mwanya wa kabiri haje Pierre Rolland wa B&B, na ho ku mwanya wa gatatu haza Manizabayo Eric wa Benediction.
Abantu umunani bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana nyuma yo kumugeza kwa muganga, bakaba bari mu kazi ku inshantiye y’ubwubatsi.
Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abikorera mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe ari muri ako karere bashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa (…)
Ikipe ya Manchester City yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gusezera Paris Saint Germain iyitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura, amateka yaherukaga mu mwaka w’imikino 1969/1970.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’imwe bajimije ikamyo yari ihetse meterokibe 33 za Lisansi. Bayijimije igeze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Nyarurembo.
Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 4 Mata 2021, mu Rwanda abantu 10 bakize Covid-19. Abayanduye ni 40 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,351. Abakirwaye bose hamwe ni 1,491. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika (…)
Mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru uba buri tariki 03 Gicurasi, Abanyamakuru n’Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru baganiriye na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bihuha bikomeje kuvugwa ku nkingo za Covid-19.
Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga rwa Irembo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, aho yabasabye kurushaho kunoza servisi zitangirwa kuri urwo rubuga.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko muri Kamena 2021 isoko rishya rijyanye n’igihe rizatangira gukorererwamo, kandi rikazagabanya akajagari mu bucuruzi.
Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), yatumyeho abaminisitiri umunani (8) kugira ngo batange ibisobanuro birebana n’aho bageze bakemura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze idahwitse muri minisiteri bayoboye.
Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.