Sobanukirwa zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije

Imibare y’abafite umubyibuho ukabije ikomeje kuzamuka ku rwego rw’isi muri rusange, hatitawe ku rwego rw’ubukene cyangwa ubukire.

Mu mwaka wa 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko ku isi yose abari bafite ikibazo cyo kugira ibiro by’umurengera bageraga kuri miliyari 1,9 y’abantu bakuru na miliyoni 650 by’abafite umubyibuho ukabije.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko iyi mibare yikubye gatatu kuva mu mwaka wa 1975.

Ese ni ryari bavuga ko umuntu afite umubyibuho ukabije?

Umubyibuho udasanzwe uvugwa iyo umuntu afite ibiro bitajyanye n’uburebure bwe, afite igipimo cya BMI kirenze 25, aha bikaba bivuze ko ufite umubyibuho udasanzwe.

Zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije.

N’ubwo benshi bavuga ko umubyibuho ukabije uterwa no kurya ibinyamavuta no kuryagagura, si ibyo gusa biwutera, hari n’izindi mpamvu zirimo:

1. Kurya nabi

Kurya nabi ni ukurya ibitujuje intungamubiri (ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri), ahubwo ukibanda ku biwangiza birimo:

– Ibifite isukari y’inkorano

– Ibibonekamo amavuta menshi

– Ibigurwa bihita biribwa (fast food)

– Ibyongewemo ibitera imbaraga byinshi

Kuri ibi tumaze kuvuga, kenshi ni ukwiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.

2. Kudakora siporo

Gukora siporo, uretse kuba bifasha gukomeza umubiri binafasha gutwika ibinure n’ibitera imbaraga biba byinjiriye mu byo wariye.

3. Kumara igihe kinini ntacyo ukora

Umubiri udakora siporo hakiyongeraho guhora wicaye ahantu hamwe udakoresha ingingo z’umubiri nabyo biri mubyongera ibyago byinsi byo kugira umubyibuho ukabije.

Mu gihe utagira amahirwe yo kugenda n’amaguru, usabwa kubishyira muri gahunda zawe ku buryo ukora urugendo rw’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi.

4. Kuba utaronse igihe gikwiriye mu bwana bwawe

Umwana wonka bimurinda kuba yazakurana ibiro by’umurengera. Ibi binagaragarira ku bana bato, aho usanga umwana wonka gusa n’utunzwe n’andi mata bagaragaza itandukaniro.

5. Kuba mu muryango wawe hari uwagize umubyibuho ukabije

Imiterere y’umubiri mvukanwa na yo ishobora gutuma ugira umubyibuho ukabije, gusa ariyo yonyine iyo hatabayeho izindi mpamvu ntabwo byatera umubyibuho ukabije.

6. Indwara

Indwara zimwe na zimwe nk’umwingo n’izindi, na zo zishobora gutuma ibiro byiyongera mu buryo budasanzwe iyo umuntu atabigenzuye.

7. Imiti

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe n’ivura diyabete ni imwe mu yishobora gutera umubyibuho ukabije, ari na yo mpamvu abayikoresha basabwa kugenzura izamuka ryabyo, bityo bagafata ingamba bakurikije amabwiriza y’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko bavugako no kunywamazi umuntu arikurya bishoborakongerumubyibuhukabije byabaribyo? Nanone Ese amazi yakoreshwate ngo afashe kugabanyumubyibuhukabije?

Munyandekwe innocent yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka