RDC: Imyigaragambyo yahagaritse ubuzima mu mujyi wa Goma

Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo umupolisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.

Imyigaragambyo yatangiye mu gitondo cya kare tariki ya 20 Ukuboza 2021, aho bivugwa ko yatewe n’uruzinduko umuyobozi wa Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aheruka kugirira mu Rwanda, rwashojwe n’amasezerano mu bufatanye hagati ya Polisi y’ibihugu byombi mu guhashya ibyaha byambukiranya imipaka.

Amwe mu makuru abaturage ba Congo batangaza kandi ngo atarabashimishije ni avuga ko Polisi y’u Rwanda izajya mu mujyi wa Goma, ibintu bafata nko kurengera, batangira kubyamagana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aherutse gutanga ikiganiro n’abanyamakuru anyomoza ibivugwa ko yemeye ko u Rwanda rugiye kohereza itsinda ry’abapolisi mu mujyi wa Goma.

CGP Dieudonné Amuli Bahigwa yagize ati “mu masezerano twagiranye na Polisi y’u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry’abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.”

CGP Dieudonné Amuli Bahigwa avuga ko ibyo amasezerano yibanzeho ari ugukumira ibyaha byambukiranya umupaka, ibyaha mpuzamahanga n’iterabwoba, kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kurwanya ibikorwa by’amafaranga mahimbano, ibikorwa bibi bikoreshwa intwaro, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’abantu n’ibice by’imibiri yabo no kurwanya ibyangombwa bihimbano.

Akomeza avuga ko ibindi bumvikanyeho na Polisi y’u Rwanda bazafatanya birimo gufatanya kongera ubushobozi n’ubumenyi, gusangira ubunararibonye n’amakuru no gukorera hamwe mu guhagarika ibyaha n’ababikora.

Abanyamakuru bari mu mujyi wa Goma baravuga ko hari intwaro (imbunda) ebyiri zamaze kwakwa abapolisi ndetse umwe aricwa, mu gihe undi yakubiswe bikomeye.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’abari i Goma agaragaza abana bato barunda amabuye mu mihanda. Ayo mashusho kandi agaragaza abana bato hamwe n’abasore biruka mu mujyi wa Goma mu bice bya Majengo na Buhene bafite imbunda.

Iyi myigaragambyo yabujije abanyeshuri kujya kwiga mu bice bimwe, ahandi amaduka arafungwa hamwe n’ingendo zirahagarara kubera amabuye yujujwe mu mihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye nabona Uyu muvugizi wa police yakongo Ari kwivuguruza kuko abona abakongo man barakajwe Nuko police yu Rwanda igiye kujyayo

Alias PAPAWABATOTO igisagara yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Mbona Uyu muvugizi wa police was Congo abeshya ahubwo abonye abakongo man bariye karungu ahita yigarura mumaganbi

Alias PAPAWABATOTO igisagara yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka