Ibi byemejwe nushinzwe itangazamakuru muri iyi kipe Thabit Zakaria wabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti cy’iwabo ko nyuma yo gusoza isoko ry’abakinnyi bazahita baza mu Rwanda kuhakomereza imyiteguro.
Ati "Turi gutangaza abakinnyi bacu bashya nyuma yaho tuzajya mu Rwanda. Twizeye ko uyu mwiherero uzadufasha gutegura neza amarushanwa adutegereje."
Azam FC imaze gushora arenga miliyari 1 Frw ku isoko ry’abakinnyi
Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ya Tanzania muri iyi mpeshyi yasinyishije abakinnyi Kipre Jr yatanzeho ibihumbi 230,000 by’Amayero, myugariro Henri Stanic wavuye muri Stellenbosch wifuzwaga n’amakipe y’i Burayi ariko bikarangira ashimye ibyo yahawe muri iyi kipe.
Azam FC kandi yasinyishije umukinnyi hagati mu kibuga yugarira Lupini Mawuku Dieumerci wavuye mu ikipe ya Maniema Union yo muri DR Congo watanzweho ibihumbi 400,000 by’Amadolari, inasinyisha kandi Enick Molia wa FC Saint Eloi Lupopo nayo muri DRC.
Undi mukinnyi Azam FC igiye kuza kwitegura umwaka w’imikino 2026-2027 mu Rwanda yasinyishije ni Hassan Mubiru wavuye muri Villa SC.
Kugeza ubu nta makuru ajyanye n’imikino ya gicuti iyi kipe ishobora gukinira mu Rwanda yari yatangazwa gusa Kigali Today yamenye ko mu cyumweru cya mbere cya Kanama 2026 bazakina n’ikipe ya Gasogi United.
Azam FC iheruka mu Rwanda mu mpeshyi ya 2025 ubwo yari yitabiriye irushanwa ryo kwitegura umwaka w’imikino 2025-2026 ryari ryateguwe na APR FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|