Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye yasabye anakwa umukunzi we
Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille.

Uyu muhango wabereye kuri Romantic Garden kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye uyu muhango harimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Patient Bizimana akimara guhabwa umugeni yamuhobeye ubundi amwambika impeta y’urukundo.
Bakomereje mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho basezeraniye imbere y’Imana.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|