Hari abanyeshuri barangije igihembwe batize amwe mu masomo kubera kubura abarimu

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2021, abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye ibizamini bisoza igihembwe cya mbere, gusa hari bamwe batangarije Kigali Today ko hari amasomo bamaze igihembwe batize kubera ko batigeze babona abarimu.

Iki kibazo cy’abarimu kiri mu turere twose mu Rwanda mu mashuri agengwa na Leta n’akorana na yo ku bw’amasezerano, kandi ibigo by’amashuri byagiye bikigaragaza, ariko ntibahabwa igisubizo kubera ko umwanzuro ufatwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kigomba kohereza abarimu, ariko bikaba bitarakozwe.

Ibyo Umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kumenya ni uko mu Karere ka Rubavu igihembwe kirangiye badafite abarimu 98 bigisha amasomo atandukanye, ku buryo abarimu ku bigo bimwe bavuga ko hari aho haburaga nibura uwaba afasha abana.

Hagendewe ku mibare iri mu Karere ka Rubavu, mu mashuri y’incuke igihembwe kirangiye badafite abarimu 19 bari ku rwego rwa A2, naho mu mashuri abanza habura abarimu 35 na bo bafite icyiciro cya A2, mu gihe mu mashuri yisumbuye habura abarimu 44 harimo abarimu 19 bafite ikiciro cya A1 n’abarimu 25 bafite icyiciro cya A0.

Iki cyuho mu burezi, abayobozi b’ibigo aho bari kuko hari n’abatarashyirwaho bavuga ko ari byo bitera umusaruro muke mu bigo bya Leta, kuko hari aho abanyeshuri babazwa ibyo batize kubera ko babuze abarimu.

Mu Murenge wa Gisenyi aho Kigali Today yavuganye n’abayobozi b’ibigo birinze gutangaza amazina, bavuga ko muri uyu murenge habura abarimu 20 kandi ibigo bidafite uburyo bwo kwinjiza abarimu mu kazi kuko bikorwa na REB gusa.

Umwe muri bo yagize ati “Mbere twajyaga dushaka umwarimu utanga amasomo mu gihe bataraduha abarimu, ariko iyo abagenzuzi ba Leta baje, batumerera nabi. Ibi kandi bitugiraho ingaruka kuko abarimu iyo babonetse bitinze, abanyeshuri ntibarangiza amasomo yateguwe, na bo bikabagiraho ingaruka mu kizamini cya Leta.”

Bamwe mu bayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge n’akarere babwiye Kigali Today ko ari yo ntandaro yo gutsindwa mu bigo bya Leta, mu gihe mu bigo by’abikorera bashaka abarimu beza kare, amasomo agatangira bakora akazi, abana bakarangiza gahunda y’amasomo yateguwe.

Abayobozi bashinzwe uburezi ku turere baganiriye na Kigali Today bavuga ko bategereje abarimu bazoherezwa na REB, ko na bo bahora bibutsa ariko ntibabone igisubizo.

Ikibazo cy’uburezi mu mashuri ya Leta n’ibigo bifatanya gituma ababyeyi binubira kuba ibyo bigo bidatsindisha cyane cyane mu mashuri abanza, ababyeyi bakavuga ko abashinzwe uburezi benshi bigisha muri aya mashuri ya Leta nyamara abana babo biga mu yigenga.

Mukanyarwaya, umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu, agira ati “Biratubabaza iyo tubonye hasohotse amanota, ibigo bya Leta bikaza inyuma mu mashuri abanza. Ibi biterwa n’uko abashinzwe uburezi abana babo batabyigamo, abarezi bigisha muri ibi bigo abana babo ntibabyigamo, kereka abadafite ubushobozi cyangwa bakaba ahantu hatari ibigo byigenga. Twifuza ko Leta ibivugurura.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yamaze icyumweru yifuza kuvugana na Leon Mugenzi, umuyobozi ushinzwe ishami ry’abarimu muri REB, ariko ntiyamukundira kubera ko ngo atamuzi.

Muri Kanama 2021, hagaragajwe ko mu kwezi kwa Cyenda 2021 mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2021-2022, mu bigo by’amashuri bisaga 650, uturere twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari ikaba yaremereraga kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngenikibazomfite none niba abobarimubabura reb izongera gutanga ibizamuni byakazi ryari murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ariko se ko nziko mu Rwanda abantu biga bakanarangiza za kaminuza,habura iki ngo abigisha abandi babura gute kandi hari abo leta iba yishyuriye,ubwo se koko rya reme ry’uburezi ryacu ryava he?

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka