Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’itegeko ritabemerera kuba bakwijyana kwa muganga bagahabwa serivisi yo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi, bakifuza ko byahinduka bakajya babikora ku giti cyabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Umunyamuziki Ruhumuriza James uzwi nka King James, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo hamwe n’abandi bari kumwe, bafatiwe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora kuzakurikizwa muri shampiyona ziri imbere, harimo no kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.
Kuri uyu wa Gatanu mukino Olempike ubwo abanyarwanda batatu bahatanaga, nta n’umwe wabashije gukomeza mu kindi cyiciro
Hari abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi i Huye bataha mu Murenge wa Mukura binubira kutemererwa gutambuka mu Murenge wa Tumba, washyizwe muri Guma mu Rugo.
Urukiko rwa Serengeti muri Tanzania, rwahanishije igifungo cy’imyaka 60 muri gereza, umugabo witwa Adamu Matera ufite imyaka 22, utuye ahitwa Remung’orori, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo gufata ku ngufu no gutera inda umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Haruna Niyonzima yamaze gusubira mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano muri Young Africans yo muri Tanzania
Umutare Gaby wari umaze igihe atagaragara mu ruhando rw’abahanzi, yongeye kugaruka mu mwuga n’indirimbo nshya aheruka guhimba yitwa ‘Umuntu’, ikaba ivuga ku mugore we n’umwana wabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ahagana saa sita z’amanywa u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru, ku ishyamba rya Nyungwe.
INES-Ruhengeri yaje ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi, aho ikurikira Kaminuza y’u Rwanda.
Abikorera mu Karere ka Muhanga bari muri gahunda ya Guma mu Rugo barifuza ko isaha yo gufunga ya saa saba (13:00pm) yakwigizwa inyuma, kuko abakiriya baba bakibagana kandi hari ibicuruzwa bibahomberaho birimo ibyo kurya.
Beterave ni igihingwa kibarirwa mu binyabijumba n’ubwo ubusanzwe ari uruboga. Kuri beterave itukura ikunze guhingwa mu Rwanda, ari nayo iyi nkuru yibandaho, igice cyo hasi cyangwa se ikijumba cyayo ni cyo kiribwa, mu gihe hari n’ubundi bwoko bwa beterave buribwa amababi gusa.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Rwagitanga batishoboye bahawe ibiribwa bibafasha muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 965 bakaba babonetse mu bipimo 9,875. Abantu 11 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 787. Abitabye Imana ni bagore 2 n’abagabo 9.
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe n’abagize umuryango we bamuziza ko yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) ubwo yari yitabiriye imihango y’idini, mu ntara ya Uttar Pradesh.
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu tugari twa Buringo na Kabumba bateguye ibikorwa byo gufasha abaturanyi babo barwaye Covid-19 babahingira, kugira ngo batazasigwa n’igihe cy’ihinga.
N’ubwo hamaze kuba inama zitandukanye hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko uko ibintu byari bimeze ngo ni ko bikimeze ntakirahinduka nk’uko Minisitiri Dr Vincent Biruta yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.
Abaturiye n’abitegura gukorera imirimo itandukanye mu gakiriro gashya k’Akarere ka Musanze, barishimira ko kagiye kubabera isoko y’imirimo, bibakure mu bukene baterwaga n’ubushomeri.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, baribaza impamvu batagerwaho n’ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abatoranyijwe bagomba kubihabwa byabagezeho.
Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, basabye urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuburana bari hanze mu rubanza bakurikiranyweho gukubita umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Flash.
Mu gihe Raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima imaze kugaragaza Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ako karere bwemeza ko kimwe mu byazamuye iyo mibare, harimo n’urupfu rw’umusaza wazize Covid-19 ayita maralia, aho yanduje benshi mu bazaga kumusura no mu bagiye kumushyingura.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko atakwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga yikingiza Covid-19 mu gihe yaramuka azi ko urukingo rutizewe.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abantu biganjemo urubyiruko 73, barimo n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bari mu mikino Olempike baraza guhatana kuri uyu wa Gatanu, mu gihe Mugisha Moise usiganwa ku magare we yagarutse mu Rwanda
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique, mu duce twa Palma, Afungi, Mueda na Awasse.
U Rwanda rwatangaje ko rudakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyayisirayeli ryitwa Pegasus mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, basanga urwego rw’Amasibo (Community Groups) begerejwe, rwaragize uruhare rukomeye mu irerambere ryabo, cyane cyane mu kugabanya amakimbirane mu ngo.
Abanyafurikakazi batanu barimo umunyarwandakazi Mukansanga Salima, batoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya ¼ ya Olempike mu bagore
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ntawe uri muri Guma mu Rugo mu Ntara y’Amajyepfo uzicwa n’inzara biturutse ku kutabasha kujya gukora.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 915 bakaba babonetse mu bipimo 9,628. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 776. Abitabye Imana ni abagore 2 n’abagabo 3. MINISANTE ivuga kandi ko (…)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, akomeje uruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Malawi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, akaba yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba riherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba zaratangiye guha Afurika inkingo za Covid-19 muri gahunda ya COVAX, avuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko icyo gihugu kizanifatanya na Afurika muri gahunda yo kwishakira inkingo zayo.
Ni kenshi wumva ngo ‘Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Banki, igihugu cyangwa ikigega mpuzamahanga runaka, yerekeranye n’impano/inguzanyo y’Amadetesi (DTS) cyangwa Unités de Compte (UC mu mpine) abarirwa mu ma miliyoni.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.
Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage, bakusanyije inkunga yo gushyikiriza abarwayi 68 ba COVID-19 barwariye mu ngo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko gahunda yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, ari intambwe nziza, yitezweho kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bari bamaze igihe kinini bahanganye na cyo.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakingiwe Covid-19, ahamagarira n’abandi baturage b’icyo gihugu kwikingiza.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bagizweho ingaruka na gahunda ya ’Guma mu rugo’, bahawe inkunga y’ibiribwa, yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare ikaba yaje ari igisubizo ku bibazo byagaragajwe na bamwe mu banyeshuri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Muri CECAFA y’amakipe izabera muri Tanzania, ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania iratangira icakirana na Express yo muri Uganda
Abantu bamwe bajya bakoresha abana batarageza ku myaka yemewe ku itangira ry’akazi ku mwana, abakozi bo mu rugo ni bo biganjemo abana bakiri bato bataruzuza imyaka, uretse kuba ibikorwa nk’ibi byangiza ejo hazaza h’ubuzima bw’umwana, ni n’icyaha gihanwa mu mategeko ahana y’uRwanda.