Musanze: Umukecuru yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana

Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.

Bivugwa ko uyu mukecuru w’imyaka 87 y’amavuko, ubwo yari avuye mu ga centre mu ma saa moya z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, yageze hafi y’aho atuye, ahura n’abagizi ba nabi, baramutema ndetse banamutwika bikomeye mu maso nk’uko byemejwe n’umwe mu bana ba nyakwigendera.

Yagize ati: "Byabaye mu ma saa moya z’ijoro ubwo yari avuye ku ga centre, yageze hafi yo mu rugo, ahura n’abagizi ba nabi baramutema banamutwika mu maso bakoresheje ibintu tutahise tumenya. Abamugezeho bwa mbere basanze akirimo akuka, bamwihutishiriza kwa muganga, nyuma y’akanya gato ahageze ahita ashiramo umwuka".

Amukuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko abantu batatu bakekwaho kwihisha inyuma y’ubu bwicanyi bamaze gushyikirizwa RIB Station ya Cyuve, kugira ngo bakorweho iperereza hamenyekane uruhare rwabo mu byabaye.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati: "Tuributsa abaturage kwirinda ibyaha, amakimbirane n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu. Tuboneyeho no kumenyesha ko Polisi itazihanganira abakora ibyaha, dusaba abaturage ubufatanye mu kubirwanya, bitabira gutanga amakuru y’abahungabanya ituze n’umudendezo wabo".

Polisi itangaza ko ikomeje gukurikirana, kugira ngo abagize uruhare muri ubu bwicanyi bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka