Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred, wiyita umunyapolitiki, yasubiye mu bitaro by’i Ndera byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’ibimenyetso yari amaze iminsi agaragaza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko abaganga bo muri ibyo bitaro by’i Ndera, bari baratanze inama ko igihe cyose, hagize igihinduka ku buzima bwa Barafinda yagarurwa ku bitaro kugira ngo ashobore gukomeza gukurikiranwa no gufashwa. Ni nyuma y’uko Barafinda yari yajyanywe kuvuzwa muri ibyo bitaro muri Gashyantare 2020, ibitaro bimusezerera muri Nyakanga 2020.

Barafinda wigeze kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo mu 2017, nyuma yaje kumenyekana cyane ku biganiro yagendaga agirana n’abanyamakuru bigashyirwa ku rubuga rwa YouTube, aho yabaga avuga ibintu bisa n’urwenya bigasetsa abantu, ariko uko byakomezaga kwiyongera biza kuzamo ibigaragaza ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe, bituma RIB imutumiza kugira ngo imubaze ku bintu avuga birimo n’ibiganisha ku byaha.

Nyuma RIB yaje gukeka ko Barafinda yaba afite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ikurikije uko yatangaga ibisubizo bidahuye n’ibibazo abajijwe, bituma RIB isaba ko yajyanwa muri ibyo bitaro bifasha abarwayi bo mu mutwe, kugira ngo asuzumwe byimbitse.

Barafinda ubwo yari avuye mu bitaro yagaragaraga ko ameze neza ndetse yarabyibushye
Barafinda ubwo yari avuye mu bitaro yagaragaraga ko ameze neza ndetse yarabyibushye

Barafinda yaje gushyirwa mu bitaro, nyuma y’uko abaganga bo ku bitaro by’i Ndera bemeje ko afite ikibazo cyo mu mutwe. Amaze amezi atandatu muri ibyo bitaro baramusezereye, kuko byagaragaraga ko ameze neza, atangira kongera kugaragara mu ruhame, ariko nyuma aza kongera gutanga ibiganiro kuri YouTube byumvikana nk’ibidafite umurongo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye KT Press ko urwo rwego rwasabye ko Barafinda asubizwa mu bitaro by’i Ndera bifasha abafite ibibazo byo mu mutwe, bitewe n’uko mu byo yatangaje vuba aha, yavuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atakiriho, ko ahubwo umunyarwenya wajyaga amwigana, ubu ari we usigaye agaragara mu mwanya we. Nyuma yo gutangaza ibyo, Barafinda ngo yakomeje asaba ko habaho iperereza mpuzamahanga kuri icyo kibazo, kugira ngo bikure Abanyarwanda mu rujijo rwo kwibaza niba Perezida wa Repubulika akiriho cyangwa se atariho.

Mu butumwa yageneye iminsi mikuru isoza umwaka (Noheli n’Ubunani), Barafinda avuga ko ubu arimo ahuza imbaraga mu rwego rwo guhanga Leta zunze Ubumwe za Afurika(United States of Africa - USA II), akabikora ahuje ibihugu byose bya Afurika, yavuze ko Abanyarwanda bakeneye kumenya niba batayobowe n’umuntu wiyita Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka