Nyanza: Uburwayi bw’insina n’isoko ry’umusaruro ridahagije biri mu bidindiza abahinzi b’urutoki

Mu Murenge wa Nyagisozi Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hera cyane urutoki. Abahinzi barwo bavuga ko iyo ibihe byagenze neza iki gihingwa cyera cyane, ariko bakagaragaza imbogamizi zirimo ikibazo cy’uburwayi, ikibazo cy’isoko ry’umusaruro, ndetse n’ikibazo cy’uko urutoki ruri mu bihingwa bidatangirwa ubwishingizi.

Umwe muri abo bahinzi witwa Ngirumpatse Yasoni avuga ko insina zibafatiye runini. Ati “Umuturage ufite urutoki rumufasha gukemura ibibazo byinshi kuko yenga urwagwa akarugurisha akabona amafaranga, akagurisha n’ibitoki agakemura ibibazo byo mu rugo.”

Icyakora abahinzi barwo bavuga ko rwibasiwe n’indwara ya kabore na kirabiranya. Ikindi kibangamira ubuhinzi bw’urutoki ngo ni izuba iyo ryabaye ryinshi, nk’uko byasobanuwe na Mukasine Makurata wo mu Kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi uhinga insina z’imineke n’izera ibitoki bitekwa.

Uburwayi bwibasira urutoki buhombya abahinzi
Uburwayi bwibasira urutoki buhombya abahinzi

Nzungize Gustave, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyanza, na we avuga ko muri ako Karere bamaranye iminsi ikibazo cy’uburwayi bw’urutoki rwibasirwa n’indwara nka kabore na kirabiranya.

Byatumye bashishikariza abahinzi kwibanda ku nsina nshya zishobora kwihanganira uburwayi, urugero nk’izitwa FIA, ariko ngo ntibihagije kuko abahinzi basabwa no gufata neza urutoki, bavugurura uburyo baruhingamo basiga intera hagati y’insina n’indi, bakabigisha uko bakuramo insina yarwaye, bakirinda no guhanahana insina zirwaye. Ngo ni muri gahunda bigishamo abahinzi uko bavugurura urutoki rwabo mu byo bise ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU).

Ikibazo cy’isoko ry’umusaruro giteye gite?

Ku bijyanye n’umusaruro uboneka mu buhinzi bw’urutoki, abahinzi barwo b’i Nyagisozi muri Nyanza bavuga ko rubafasha mu gukemura ibibazo nko kubona ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi bibazo byo mu rugo, ariko ngo isoko ry’umusaruro w’urutoki ntirihagaze neza.

Kanani Celestin wo mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi muri ako Karere ka Nyanza, ati “Umusaruro w’urutoki turawufite, ariko nta soko tugira ry’ibyo bitoki byacu. Nk’ibitoki by’inyamunyo ni byo bigira isoko ariko bidusaba kubivana hano tukabijyana i Nyanza mu Mujyi, hakatubera kure.”

Ikindi bavuga ni uko baba baruhinze ari benshi, bakifuza ko babonye nk’uruganda rutunganya umusaruro hafi y’iwabo muri Nyagisozi byaborohera, bikanabateza imbere.”

Ndindabahizi Xavier wo mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza we avuga ko hari umushoramari waje ashinga uruganda mu Murenge wa Rwabicuma, ariko akaba adafite ubushobozi bwo kwakira umusaruro wose uboneka mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi ihana imbibi kandi yeramo urutoki rwinshi.

Ndindabahizi ati “Ubona ko umusaruro umurusha imbaraga, uruganda ntirushobora gufata umusaruro wacu wose. Bibaye byiza, badushakira urundi ruganda mu Murenge wa Nyagisozi kuko ari ho haba urutoki rwinshi kugira ngo umusaruro ugire icyo umarira umuturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Niyonshimye Olivier, we asanga imbogamizi nyamukuru ari ikiraro kiri ku muhanda kimaze igihe cyaracitse bigatuma abahinzi batabona uko bageza umusaruro ku ruganda mu buryo bworoshye.

Ati “Ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), iki kiraro kirimo kubakwa ku buryo mu mezi atanu cyangwa ane ari imbere kizaba cyuzuye. Ubu ntitwakwemeza ko uruganda rudafite ubushobozi bwo kubakira, ariko nitubona koko ko rutabishoboye, nk’Akarere tuzakomeza dushakire amasoko abaturage.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we wakurikiranye ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi i Nyanza, avuga ko bagiye gukomeza gukorera ubuvugizi abahinzi n’aborozi, ibibazo byabo bikabonerwa ibisubizo byaba iby’umusaruro udafite isoko, iby’uburwayi bwibasira ibihingwa, ariko nanone akavuga ko hari ikibazo gikomeye cy’ibihingwa n’amatungo bitaremererwa kujya muri gahunda y’ubwishingizi kandi ari bimwe mu byo abaturage bibandaho cyane.

Ati “Iyo ibihingwa bitishingiwe bikangirika, umuhinzi arahomba cyane. Nk’ibishyimbo maze kubyumva inshuro nyinshi hano i Nyanza. Buriya ni ukwegera Akarere na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, tukaganira na bo, bakareba igishoboka.”

Kugeza ubu ibihingwa byishingirwa ni ibirayi, ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja. Mu bworozi, amatungo yishingirwa ni inka, inkoko n’ingurube.

Ikiraro kirimo kubakwa cyitezweho ko nicyuzura kizorohereza abahinzi batabona uko bageza umusaruro wabo ku isoko
Ikiraro kirimo kubakwa cyitezweho ko nicyuzura kizorohereza abahinzi batabona uko bageza umusaruro wabo ku isoko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka