Kigali: Abangavu n’ingimbi batangiye guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiratangaza ko gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19, doze ya kabiri ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 17 yatangiye guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukuboza 2021.

Ni gahunda irimo gukorerwa ku bigo by’amashuri biri mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda imaze iminsi yaratangijwe na Minisiteri y’ubuzima (Minisante) yiswe #KingiraURwanda.

Ni nyuma y’uko ku itariki 23 Ugushyingo 2021, iyi gahunda yari yatangirijwe mu bigo bitatu byo mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo byari byagaragaje umubare munini w’ababyeyi bitabiriye gusinyira abana kugira ngo bakingirwe doze ya mbere kurusha abandi.

Kuri ubu abana barimo gukingirwa ku bigo by’amashuri n’ubwo hari abagiye mu biruhuko, ibintu basanga bizabafasha kurushaho guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kimaze iminsi cyongeye gukaza umurego kuko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera guhera mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Imibare yerekana ko ejo hashize abantu 214.430 aribo bahawe inkingo za Covid-19, harimo 132.974 bahawe doze ya kabiri, mu gihe abagera 81.456 bahawe doze ya mbere, naho abahawe doze ishimangira ni 7.619.

Mu cyumweru gishize abakingiwe Covid-19 doze ya mbere ndetse n’iya kabiri barangana na 1.090.582, mu gihe abahawe urukingo rushimangira bagera 28.562.

Imibare iheruka gutangazwa na minisiteri y’Uburezi, ivuga ko abana bagera ku bihumbi 930 bari hagati y’imyaka 12 na 17, aribo bagomba gukingirwa Covid-19 mu gihugu hose, kuko nyuma y’Umujyi wa Kigali n’abari mu Ntara bazatangira gukingirwa.

Ababyeyi barasabwa gukomeza gufasha abana kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho bari mu biruhuko, kuko igihugu n’isi muri rusange biri mu bihe bidasanzwe bisaba ko buri wese agomba kubigiramo uruhare kugira ngo yirinde ndetse arinde n’abandi.

MINISANTE ivuga ko ifite intego yo gukingira Covid-19, doze zisaga miliyoni 3 mbere y’uko uyu mwaka urangira, mu rwego rwo kugira ngo bazashobore kugera ku ntego bihaye yo gukingira 70% by’abagomba gukingirwa muri Nyakanga 2022.

Kuri ubu imibare itangazwa na MINISANTE yerekana ko abamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda bangana na 36%, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe aribo benshi kuko umubare wabo ukubye hafi inshuro ebyeri abamaze gukingirwa byuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka