Umuturage agiye guhabwa uburyo bwo kugurisha Leta amashanyarazi
Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura uburyo buzemerera abaturage bafite ibikorwa remezo bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar panels) kugurisha Leta umuriro basaguye ukongerwa ku muyoboro mugari (national grid) ugakoreshwa n’abandi Banyarwanda bawukeneye.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ageza ku badepite n’abasenateri ibikorwa bya Guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni nyuma y’ibibazo byinshi bijyanye n’amashanyarazi bari bamubajije, bamugaragariza ko akiri inzitizi ku iterambere ry’Abanyarwanda kuko ahenshi ahagerana ingufu nkeya ndetse hakaba hari n’aho ataragera.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kirimo gutegura uburyo bwa “net metering”, buzafasha abaturage bakoresha amashanyarazi arenze ayo bakeneye kuyagurisha Leta aho kuyareka agapfa ubusa.
Yagize ati "REG irimo gutekereza sisitemu aho umuntu ashobora gukora amashanyarazi ku nzu ye. Niba akenera Megawatt 100 ku kwezi ariko akabona 150, ya 50 isaguka REG iyigure, ntipfe ubusa ahubwo ijye muri sisitemu."
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi gahunda ishobora kuba kimwe mu bisubizo byo kongera amashanyarazi aboneka mu gihugu, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ibikorwa bikenera ingufu nyinshi zirimo inganda, ubucuruzi n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu ngendo bakora, gusaba abayobozi b’uturere dufite izuba ryinshi gukomeza gushishikariza abaturage gushora imari mu bikoresho bifata imirasire y’izuba, kuko uretse kubafasha kwihaza mu mashanyarazi, bizanabafungurira amahirwe yo kubona inyungu binyuze mu kuyagurisha Leta.
Ati "Mukwiye gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gushyira ibyuma bifata imirasire y’izuba ku nzu zabo. Nitubishobora, bakagira amashanyarazi ku nzu zabo bakanagurisha muri sisitemu, ibyo bishobora kudufasha gukemura ikibazo cy’amashanyarazi."
Iyi gahunda ije mu gihe bamwe mu Badepite bagaragaje ko hari abaturage bakigerwaho n’amashanyarazi adafite ingufu zihagije, abandi bakaba batarayabona na gato, ndetse bibaza uko igihugu kizabasha gukemura ubuke bw’ingufu z’amashanyarazi mu baturage, mu gihe gikomeje gushishikariza ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi no kongera ibikorwa by’inganda.
Mu gusubiza ibyo bibazo, Minisitri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma ikomeje gushora imari mu mishinga minini yo kongera amashanyarazi ku muyoboro mugari.
Mu mishinga minini iteganyijwe harimo Nyabarongo II uzarangira mu 2027, umushinga wa Rusizi III uzatanga Megawatt 206, uwo kubyaza amashanyarazi muri gazi metane uzatanga Megawatt 185 guhera mu 2030, ndetse na gahunda z’igihe kirekire zirimo kubyaza amashanyarazi ingufu za nikeleyeri.
Usibye ibyo kandi, hari n’umushinga wo kubyaza amashanyarazi muri nyiramugengeri kugeza ubu utanga Megawatt hagati 25 na 30 kandi ufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 70, ndetse n’indi mishinga ikoresha gazi metane yo mu Kiyaga cya Kivu.
Kugeza ubu, ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutanga amashanyarazi bwazamutse buva kuri Megawatt 406 mu 2024 bugera kuri Megawatt 471, mu gihe intego ari ukugera kuri Megawatt 615 mu 2029. Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2029.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|