Nyanza: Babiri bafashwe bakekwaho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y'umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw'ibizamini bya Covid-19
Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y’umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw’ibizamini bya Covid-19

Bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana Joseph bwari bwabereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati"Abapolisi bari mu kazi bisanzwe bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 baza kugera mu kagari ka Katarara bahasanga abantu benshi bari mu bukwe bwo gusaba no gukwa. Bagenzuye ibyangombwa by’abo bantu bari batashye ubukwe, baje gusanga ibyangombwa by’umusangiza w’amagambo ariwe Hategekimana Joseph afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 yanduye (Negative). Byaje kugaragara ko ubwo butumwa atari umwimerere w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC),ako kanya yahise afatwa."

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Hategekimana amaze gufatwa yavuze ko ubwo butumwa yabwohererejwe n’uwarongoye ari we Uwimana.

SP Kanamugire yibukije abantu ko COVID-19 itarangiye bityo bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye, yabasabye kwirinda kunyura mu nzira zose zibaganisha mu byaha harimo kuriya guhimba ubutumwa bugaragaza ko uri muzima nyamara utaripimishije.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko police ntigakabye ubwo umuntu warongoye icyo ni icyaha cyatuma mumufunga umunsi wubukwe

Ruswa yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka