Perezida Kagame yaganiriye na Charles Michel uyobora Inama y’Umuryango ya EU

Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Charles Michel, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame i Buruseli mu Bubiligi. Ni ibiganiro kandi byarimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Hari na Perezida wa Senegal Macky Sall ndetse na Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko baganiriye ku myiteguro y’inama izahuza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (AU-EU) muri Gashyantare 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahoro.mumfaje

gatabazi yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka