Perezida Kagame yaganiriye na Charles Michel uyobora Inama y’Umuryango ya EU
Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Charles Michel, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame i Buruseli mu Bubiligi. Ni ibiganiro kandi byarimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Hari na Perezida wa Senegal Macky Sall ndetse na Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko baganiriye ku myiteguro y’inama izahuza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (AU-EU) muri Gashyantare 2022.
This morning in Brussels, @eucopresident Charles Michel welcomes President Kagame to the European Council where he joins AU Chair, President Tshisekedi;President @Macky_Sall; AUC Chair @AUC_MoussaFaki
for AU-EU roundtable in preparation for the AU-EU Summit in February 2022. pic.twitter.com/zKpJFd8set— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 19, 2021
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahoro.mumfaje