Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa RD Congo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 19 Ukuboza 2021, yabonanye na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibiganiro byahuje Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Bubiligi, bitegura inama izahuza iyi miryango yombi muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro), gusa nta byinshi byatangajwe byari bikubiye muri ibyo biganiro.

Umukuru w’Igihugu yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho bari bavuye mu nama ya gatatu y’iminsi ibiri yahuzaga umugabane wa Afurika na Turukiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka