Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida w’icyo gihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 78 witabye Imana i Huye azize Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko raporo za Duclert (y’u Bufaransa) na Muse (y’u Rwanda) zihuza byinshi by’ingenzi byashingirwaho biteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Uretse kuba umuneke ari urubuto ruryoha ku bantu barukunda, burya ngo ni n’ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu mu buryo butandukanye, bitewe n’intungamubiri wifitemo. rubisobanura.
Ikipe ya As Douanes yatangiye irushanwa itsinda GS Petroliers yo muri Algeria amanota 95 kuri 76, mu gihe Zamalek yihanije Feroviario de Maputo ku intsinzi y’amanota 71 kuri 55.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ibihugu bituranye na RDC biyifuriza ituze n’iterambere.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gasogi United mu mukino wa nyuma w’amatsinda, bituma Kiyovu na Gasogi zijya mu makipe arwana no kutamanuka
Uwari kapiteni w’ikipe ya APR Basketball Club mu bagabo, Niyonsaba Bienvenue, yamaze kwandika ubutumwa busezera muri iyo kipe yari amazemo imyaka igera kuri itatu.
Nirora Marcel alias Lt Col. Bama Nicolas, asobanura ko kwihuza kw’ishyaka rya PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina, CNLD Ubwiyunge na RLM, Rusesabagina yashakaga ingabo zikora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda kuko we ntazo yari afite.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School witwa Ufitinema Uwase Gisèle, avuga ko ubumenyingiro amaze kunguka bumuhesha ubushobozi bwo guhatana na Rwiyemezamirimo Sina Gerard (Nyirangarama) mu myaka iri imbere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko umupolisi ashobora gukora akazi ke yambaye umwambaro wa gisivile, ndetse agakoresha n’imodoka itari iya gipolisi mu gihe abiherewe uburenganzira n’abamukuriye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.
Ibi ni bimwe umuntu yagombye kwirinda mu buzima kugira ngo abane n’abandi, badahora bamwibazaho kubera imyitwarire ye.
Komisiyo ishinzwe amatora muri Ethiopia yagiranye inama n’amwe mu mashyaka ya Politike akorera muri icyo gihugu, itangaza ko amatora yari ateganyijwe ku itariki 5 Kamena 2021 yigijwe inyuma.
Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe. Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko mu gihe gito kiri imbere, Ikigo nderabuzima cya Mulindi kizimukira mu nyubako nshya kandi zagutse kugira ngo kibashe gutanga serivisi zinoze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabira inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yanahuye n’Umuyobozi mukuru w’ikigega cya IMF, Madame Kristalina Georgieva.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko kimwe mu bibangamira imitangire ya Servisi ari abakozi bake mu bigo binyuranye bya Leta muri ako karere, aho hari imyanya 195 imaze igihe itagira abakozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 81 witabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 70 bakize Covid-19. Abayanduye ni 42 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,141. Abarembye (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, yageze i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye kwitabira Inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudan ndetse n’iyo kwiga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Ikipe ya Patriots BBC yatangiye irushanwa rya Basketball Africa League itsinda Rivers Hoopers amanota 83 kuri 60.
Ikipe ya Musanze FC yatsinze As Kigali ibitego bibiri kuri kimwe isoza ku mwanya wa Gatatu, mu gihe Espoir yanganyije na Sunrise ikomeza mu makipe umunani azahatanira igikombe.
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Ikipe ya APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi Bukuru Christophe ashinjwa imyitwarire mibi, bikaba bibaye nyuma y’aho yari yigeze guhagarikwa nyuma akaza kubabarirwa
"Nta mukobwa w’isugi wabona i Kigali". Iyi ni imvugo ikunda kugarukwaho n’abantu batari bake bashaka kugaragaza ko abakobwa bose babaye abasambanyi, njyewe mfata nk’ikinyoma kuko abakobwa b’amasugi barahari ndetse benshi.
Iyo bavuze ko hari amadini n’amatorero yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga abayobozi bayo bavuga ko nta muyoboke n’umwe w’idini wigeze atumwa na ryo cyangwa itorero rye ngo ajye kwica, uwabikoze wese ngo yabikoze ku giti cye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buremeza ko ibyumba bishya by’amashuri biherutse kubakwa byose byatangiye gukoreshwa, bikaba byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri binarinda abana ingendo ndende mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Ikipe ya Leicester City yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’igihugu mu Bwongereza (FA CUP), nyuma yo gutsinda Chelsea FC igitego kimwe ku busa.
Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi bayo batanu ibashinja imyitwarire idahwitse mu bihe bibi irimo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gtandatu tariki 15 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 102 bakize Covid-19. Abayanduye ni 66 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,099. Abakirwaye bose hamwe ni 1,062 mu gihe abarembye ari babiri (2). Akarere ka Karongi ni ko gafite abanduye benshi, ni 24.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), inama yabereye i Kigali, akaba yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire bagaharanira ko umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.
Abaturage bafite imirima iherereye ku nkengero z’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II rubarizwa mu Karere ka Musanze, bamaze imyaka isaga umunani batakambira ubuyobozi, ngo bubahe ingurane bemerewe z’imirima yabo yarengewe n’amazi aturuka muri urwo rugomero.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) washyikirije Akarere ka Rusizi urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe rufite irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 220, biga bisanzuye mu byumba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko kudindira kw’ikorwa ry’ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo ryafunze umuhanda bikomeza kubateza gukererwa, kuko aho banyura hateza umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu.
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ararekurwa nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yari yashimuswe na FDLR.
Mu gihe imikino y’amatsinda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iri kugana ku musozo, itegeko rigenga amarushanwa rikomeje kugibwaho impaka mu gihe amakipe azaba anganya amanota
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 0221 bifatanyije n’abapolisi ba Sudani y’Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw’ahari sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima mu Rwanda (Cimerwa PLC) bwunamiye abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko bibabaje kuba Leta yarishe abaturage bayo.
Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 76 witabye Imana i Huye azize icyorezo cya COVID-19.
Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu iruhanwa rya Basketball Africa League ritangira kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza tariki 30 Gicurasi 2021. Iyo kipe imaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izakoresha muri iri rushanwa rugaragaramo umuraperi J. Cole wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukangurira abatuye isi kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso izwi mu ndimi z’amahanga nka Hypertension, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gusuzuma Abaturarwanda ku buntu.