Kwa Tshisekedi hari ingengabitekerezo ya Jenoside, uwibwira ko Kagame atabizi ni ikigoryi - Colette Braeckman

Umunyamakuru Colette Braeckman yavuze ko abantu bari iruhande rwa Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi bafite ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, ngo uwibwira ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda adafite ayo makuru, ni ikigoryi, yitwara nk’utagira amaso.

Muri interview yatangiye iwe mu Bubiligi, Colette ukurikirana cyane Politiki yo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, yavuze ko hari abitwaza ko abagize FDLR, basize bakoze Jenoside mu Rwanda ubu bashaje bahindutse nk’abakurambere ku buryo nta kibazo bateye u Rwanda ari ukwibeshya.

Yavuze ko abo Bahutu bakoze Jenoside nyuma bagahungira muri Congo ubu babyaye, none ubu abana babo bakomerejeho ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo.

Yavuze ko abo barwanyi ba FDLR ubu biyise CRAP - Commandos de Recherche et d’Action dans la Profondeur, ku bw’imyitozo bahabwaga n’Ubufaransa bwari bufite inzozi zo kuza gukura Perezida Kagame ku butegetsi ngo bashyireho abantu bahoze mu butegetsi bwa kera.

Yagize ati "Abavutse kuri abo rero, baracyari muri Kivu. Ikibabaje, abo bantu bategwa amatwi na Tshisekedi n’abamukikije."

Yongeyeho ati "Iryo ni ikosa rikomeye cyane. Mu bakikije Tshisekedi usangamo abantu bafite ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibwira ko Kagame atabizi, uba uri igicucu. Niba wibwira ko Kagame atazabifatira ingamba, uri impumyi. Byanze bikunze Kagame aririnda. Iri rero ni ikosa rwose ry’injyanamuntu, kandi iryo ni ikosa rikomeye Tshisekedi afite."

Aha kandi, ngo "kuba Tshisekedi yarafashe abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside(wenda bamwe muro bo ni batoya ntibakoze Jenoside ariko ingengabitekerezo iracyahari), ni ikosa ryamwicisha (erreur fatale), kandi kubera ibyo, ntabwo ashobora kwemerwa(il ne sera jamais legitime) afite inshuti nka ziriya."

Braeckman, yakomeje yibaza impamvu Tshisekedi yahisemo nabi, maze agira ati "Ese ubundi kuki yishoye muri iriya nzira? Ese ni ukutamenya? Ibyo ari byo byose Jenoside iba ntiyari umwana wiga mu nashuri abanza, yari azi ibiri kuba. Ikindi kandi, yagiye n’i Kigali, ubwoba bw’Abanyarwanda, ndetse n’amakenga yabo arabizi, ni ikintu umuntu wese agomba kwitaho (quelque chose qu’on doit prendre en compte) kugeza uyu munsi."

Brackman, agaruka ku iraswa ry’indege ya Habyarimana, yavuze ko ari igikorwa kitari gushoborwa n’abanyarwanda, bo muri aka Karere, ko ahuibwo cyakozwe n’abantu b’i Burayi.

Abo atunga agatoki ni Abafaransa bari baratashye, nyuma ngo bakagaruka muri misiyo bise y’akanya gato mu mpera z’Ukwezi kwa Gatatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka