Konkombure (concombre) ni imboga zitamenyerewe cyane mu Rwanda, ariko abantu benshi bagenda bazimenya kuko zirimo kugera ku masoko atandukanye ndetse n’abahinzi cyane cyane abahinga mu bishanga batangiye kwitabira ubuhinzi bwazo, kuko bavuga ko zitanagora cyane kuzihinga. Ariko se izo konkombure zimaze iki ku bazirya, (…)
Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, hagaragaye amashusho (videwo) y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarimo asuhuza abaturage umwe agahita amukubita urushyi.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Mu kiganiro ubyumva ute cyo ku wa Mbere tariki 07 Kamena 2021 kuri KT Radio, umukobwa wari umutumirwa muri icyo kiganiro, mu buhamya bwe yagaragaje inzira z’inzitane yanyuzemo aho umugabo wari umukozi mu bitaro yamusambanyije amutera inda ubwo yajyaga kwivuza, ibyari inzozi zo kuba umubikira bihinduka umuruho.
Umuhanzikazi Teta Diana wamamaye mu ndirimbo gakondo, akaba yibera muri Suwede (Sweden), yashyize ahagaragara umuzingo (album) mushya w’indirimbo warutegerejwe n’amatsiko menshi.
Mu ruzinduko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille akomeje kugirira mu Mirenge inyuranye igize uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, aributsa abavuga rikumvikana kuba intangarugero ku bo bayobora, banoza n’izindi nshingano zifasha abaturage kugana iterambere.
Abakozi b’Akarere ka Ruhango baratangaza ko kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ bizagira uruhare mu kongera kububakamo ubumwe mu kazi kabo ka buri munsi.
N’Golo Kante ni umukinnyi ukunzwe cyane kandi urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera uko akina neza ndetse akanagira n’imyitwarire myiza muri bagenzi be bakinana, abamufana bo batangiye no kuvuga ko akwiye guhabwa igihembo cya ‘ballon d’or’ ubundi gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka wose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, bukaba bumaze guhomba ku kigero cya 70%.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bakoze mu bikorwa byo kubaka imihanda n’ibyumba by’amashuri ntibahembwe, baravuga ko kutabonera amafaranga yabo ku gihe byakomeye mu nkokora imihigo y’ingo bahize.
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, avuga ko Musenyeri Bigirumwami Aloys atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, akanatekereza ko yabera urugero abashaka kubaka u Rwanda, barwanya akarengane.
Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 29 bakize Covid-19. Abayanduye ni 62 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,307. Abakirwaye ni 693 mu gihe abarembye ari 10. MINISANTE yatangaje kandi ko uyu munsi abantu 4,153 bahawe doze ya (…)
Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera mu mwaka wa 2019 yaravuwe arakira ndetse ubu ariga nk’abandi.
Inkingo za Pfizer ibihumbi mirongo itanu na magana atatu (50,300), zagejejwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta hirya no hino mu Rwanda, aho zigiye guhabwa abagejeje imyaka 75 y’amavuko.
Abana biga mu ishuri rya Wisdom School babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi babo, bakusanyije amafaranga 1,356,600 FRW, bafasha abarwayi bakennye cyane bari mu bitaro bya Ruhengeri.
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinze Centrafrika ibitego bitanu ku busa. Amavubi yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu wa Centrafrika, Muhadjiri Hakizimana ahita awohereza mu izamu. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, (…)
Madamu Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 76 binyuze mu muryango “Africa Jyambere” yashinze, yiyemeza kuza ku ivuko mu Murenge wa Ruli yubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9.5 Km.
Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.
Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino paralempike izabera I Tokyo, baratangaza ko bahagaze neza mu myitozo mbere yo kwerekeza ahazabera iyi mikino mu kwezi gutaha
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.
Hari abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu myaka ine bamaze bahawe inka muri gahunda ya Girinka, bamaze kuva mu cyiciro cy’abakene cyane ubu bakaba bari mu cy’abifashije.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rukomo wagarutse ku ishuri nyuma y’umwaka atiga, arakangurira bagenzi be kwirinda guta ishuri kuko kenshi n’imirimo birukiramo bakora nta cyo ibagezaho kuko akenshi banabamburwa.
Abamotari bakomeje gusaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga gukurikirana ikibazo cy’izamurwa ridasanzwe ry’ubwishingizi bwa moto, aho bemeza ko ari umwanzuro ukomeje kubagiraho ingaruka, bamwe bakaba batangiye kuva muri ako kazi.
Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, nyuma y’aho baretse ubushimusi bw’inyamaswa, ubucukuzi no kwangiza ibiti, bakitabira gahunda zirebana no kuyibungabunga; basanze ari byo bibafitiye akamaro kuko ari bwo iterambere ryabo ryazamutse byihuse, bakaba bageze ku rwego bishimira, yaba mu bukungu no kugira uruhare mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 54 bakize Covid-19. Abayanduye ni 34 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,245.
Abanyeshuri 64 barangije kwiga mu Ishuri rya Green Hills Academy bahawe impamyabumenyi ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, bakaba bagiye kwiga muri kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi. Uyu muhango witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, akaba yabasabye kuzagarukana ubumenyi buteza imbere (…)
Abantu 11 bari mu maboko ya Polisi bazira gutwara ibinyabiziga basinze banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera na rimwe yihanganira abatwara ibinyabiziga basinze, kuko ari intandaro y’impanuka za hato na hato zibera mu mihanda zigahitana benshi.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m sorry”, bamwe mu bayumvise batekereje ko arimo gusaba imbabazi ku kuba yaravuye mu nzu ifasha abahanzi yitwa The Mane mu minsi ishize.
Ntazinda Augustin warokokeye i Ruramira avuga ko yirukanywe ku ishuri, yigira inama yo gusaba Burugumesitiri kumuhindurira ubwoko ngo abashe gukomeza kwiga ariko aramuhakanira, ava mu ishuri atyo.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu cyahoze ari Kibungo, Philibert Ruhezamihigo, avuga ko iyo uvuze Inkotanyi uba uvuze ubuzima kuko ari zo zabagaruriye icyizere cyo kubaho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko imicungire y’umutungo n’abantu ikozwe kinyamwuga izatuma abanyerezaga bakanakoresha nabi ibya rubanda bakurikiranwa kandi bagacika ku mikorere itanoze.
Duherutse kubagezaho inkuru zivuga ku bimenyetso bya dépression, ingaruka zayo zirimo n’ikomeye yo kwiyahura. Twifashishije imbuga zandika ku buzima, tugiye kurebera hamwe impamvu zishobora kuba intandaro yo kurwara dépression.
Beterave ni uruboga rusigaye rugaragara cyane ku masoko hirya no hino mu gihugu. Bamwe bafata beterave nk’ibintu bigenewe gukorwamo imitobe kubera ibara ryayo ryiza rijya gusa n’iritukura rutuma umutobe wavanzwemo beterave uba usa neza cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga Umukuru w’Umudugudu uzajya agarura abana bari bataye ishuri azajya ahembwa.
Habanabashaka Thomas umenyerewe muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, akaba umuhanzi w’umuraperi warimo kuzamuka ndetse agakundwa kubera gutebya no gusetsa yapfuye.
Umwe mu bigisha ijambo ry’Imana wamamaye cyane cyane ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi, TB Joshua, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Perezida Kayibanda Gregoire yandikiye Umuryango w’Abibumbye LONI awusaba kugabanyamo igihugu kabiri, igice kimwe kigaturwa n’Abatutsi ikindi Abahutu.
Abantu batandukanye bakunda guhuza ubusirimu no kunywa inzoga, aho ubona n’utari usanzwe azinywa agerageza gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo na we azinywe kugira ngo abarirwe mu mubare w’abasirimu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ingamba bwafashe zo kurwanya imirire mibi zirimo kugabanya imibare yo kugwingira kw’abana, abagifite icyo kibazo bakaba ari ababyawe n’abakobwa bakiri bato.
Mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi muri Bibiliya (Amosi 4:9) havuga ko ’gikongoro’ ari inzara iterwa no kurumbya imyaka cyangwa konerwa n’uburima. Akarere ka Nyamagabe kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, na ko kagiye kavugwamo inzara, bitewe n’ubutaka burumba kubera guhora butembanwa n’isuri.
Karasira Aimable Uzaramba uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ikindi cyaha gishya cyiyongera ku byavuzwe mu minsi ishize byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 42 bakize Covid-19. Abayanduye ni 49 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,211.
Icyemezo Facebook yafashe cyo gufunga konti za Donald Trump mu gihe cy’imyaka ibiri cyatangajwe nyuma y’uko inama nkuru ishinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitandatukanye, yanze ko Facebook mbere yari yafunze Konti za Trump kuri Facebook mu gihe kitazwi kuko nta gihe cyari cyatangajwe ko icyo gihano kizarangirira.
Mu mbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye mu Karere ka Musanze, usanga babwira abaturage ko Umujyi wabo ari uwa kabiri nyuma ya Kigali. Bamwe muri abo baturage na bo bemeza ibivugwa n’ubuyobozi bakaba basanga Umujyi wa Musanze, nta gushidikanya ari umujyi ukurikira Kigali mu iterambere.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda II, Umudugudu wa Kariyeri ho mu Karere ka Nyarugenge bamaze iminsi bashakisha umuti w’ikibazo cy’umuturanyi wabo, akaba ari Umunyarwandakazi ariko bavuga ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.