Urukiko rwarekuye babiri muri 13 bafashwe bagiye kugaba ibitero by’iterabwoba i Kigali

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo abantu babiri muri 13 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaregwa kuba muri ADF ubwo berekwaga Itangazamakuru mu kwezi k'Ukwakira k'uyu mwaka
Abaregwa kuba muri ADF ubwo berekwaga Itangazamakuru mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka

Aba bantu bose bafashwe mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, baregwa umugambi wo kugaba ibitero ku nyubako zikomeye zo mu Mujyi wa Kigali.

Bari bamaze igihe baburana urubanza ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rwarekuye by’agateganyo uwitwa Singirankabo Turufu Idrissa hamwe na Mucyo Evrad kuko ngo rwasanze ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bidahagije.

Abandi 11 barimo umugore umwe, Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo n’ubwo bo bari basabye kuburana batari muri kasho kugira ngo babashe kwita ku miryango yabo.

Abaregwa barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baherukaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 15 y’uku kwezi k’Ukuboza 2021, ubwo barimo kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa 13 bari bafite umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali, nka Kigali City Tower (KCT), Downtown, Sitasiyo ya SP iri i Nyabugobo n’ahandi.

Harimo abemera ko bagiye mu mutwe w’Iterabwoba wa ADF ariko bagahakana ibijyanye n’umugambi wo gusenya inyubako z’i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka